Home Amakuru Abayislam bafite ubumuga bahawe ifunguro ryabo, akanyamuneza kaba kose

Abayislam bafite ubumuga bahawe ifunguro ryabo, akanyamuneza kaba kose

605
0

Kuri uyu wa mbere nibwo umuryango w’abayislam mu mujyi wa Kigali watanze amafunguro yari yatanzwe n’ikigo cy’itumanaho cya MTN kuwa gatanu w’icyumweru gishize, ariko abafite ubumuga ntibacyakira neza aho bamwe muri bo bagaragaje ko batishimiye kuba bajyanye inkunga yabo.

Mu itangwa ry’iri funguro rigizwe n’amavuta yo kurya, umuceri, isukari, kawunga ndetse n’igikoma cyo kunywa, batangarijwe ko ibyo umuryango w’abayislam wari wabateganyirije ntaho byagiye kandi ko ntaho bishobora kujya kuko ari ibyabo kandi ko bagomba kubihabwa.

Mu guhabwa ifunguro harebwaga urutonde rw’abanditswe

Mu gihe cya saa kumi n’imwe n’iminota nk’icumi z’umugoroba, nibwo ibyo biribwa byari bitangiye guhabwa ufite ubumuga aho igikorwa cyakozwe haherewe ku bababaye kurusha abandi cyane cyane abagendera hasi ndetse no mu tugare, kikaba cyari kigenewe abantu 40, ndetse n’abandi bahawe bigaragara ko hari ibisagutse ku bantu 40.

Iki gikorwa cyo gutanga aya mafunguro yatanzwe na MTN kandi cyari kiyobowe n’uhagarariye ufite ubumuga ku rwego rw’igihugu mu muryango w’abayislam mu Rwanda wasabye abafite ubumuga ko imwe mu mpamvu batowe ari uburyo bwo kubafasha mu bikorwa bitandukanye.

Umwe mubo twaganiriye utifuje ko dutangaza amazina ye yadutangarije ko yishimiye ibyo ahawe kandi ko icyizere kigarutse ku byo yari yabonye kuwa gatanu bigatuma nawe ataha nta cyizere gihari.

“kuwa gatanu nari mpari ariko nta kintu natahanye, ariko natunguwe no kubona bampamagaye ngo ngwino ufate haki yawe, naje numva ko ntari buyibone ariko dore ndayijyanye si ngibi se”

Uyu mugabo kandi yagaragaje ko yishimiye kuba ibyavuzwe byashyizwe mu bikorwa akanasaba bagenzi be gukemura ibibazo baba bafite mu nzira y’ibiganiro.

wowe ubushize narakubonye, waratwanditse, wongere wandike ko babiduhaye, ubu njye mbonye ilayidi yanjye ngiye kwitegura neza ilayidi.

Umukecuru nawe ufite ubumuga ugendera ku mbago utifuje ko amazina ye ashyirwa ahagaragara nawe yadutangarije ko yishimiye kuba nawe yibutswe akaba ahawe ifunguro rigiye kumufasha kurya ilaidi neza.

Hakoreshwaga urutonde rw’abagenerwabikorwa

Uhagarairiye abafite ubumuga muri RMC ku rwego rw’igihugu Rugwiro Jamal avuga ko abagenerwabikorwa batakiriye neza igikorwa aribo bagize amakosa kuko bari biteze ko batahana ibyo bagenewe kandibitari gukorwa uwo munsi ahubwo bari gutegereza.

“nta kibazo cyarimo,ahubwo umuterankunga yatanze sheki harimo igice cy’ibiribwa ndetse n’igice cya mituel de santé, icyari ikibazo cyari communication itarabaye neza ariko intego igezweho”

Uhagarariye abafite ubumuga muri RMC

Uyu muyobozi w’abantu bafite ubumuga yavuze ko urutonde rwakozwe rwabahabwa inkunga ari 40 bafite ubumuga ariko ko mu gihe haba hari ababuze basimbuzwa abandi bahari mu rwego rwo kwanga ko hari ibiribwa birara mu maboko y’ubuyobozi kandi hari ababikeneye.

Umwe mu bahawe amafunguro

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo wa RMC Sheikh Iyakaremye Ahmed we avuga ko kuba ibiribwa byagenewe abafite ubumuga bitanzwe bijyanye na gahunda yari yateguwe n’umuryango w’abayislam mu Rwanda ko bagombaga kubihabwa kuri uyu wa mbere anemeza ko nta kosa na rimwe riba mu gutanga inkunga yabonetse ahubwo hashobora kubaho ubwinshi bw’abantu.

“abagenerwabikorwa bose bahabwa bitewe numubare wateganijwe , iyo hagize umubare usigara ntabwo aba ari ikosa rya RMC ahubwo ni ibijyanye n’ubushobozi, ikindi kandi iri funguro twari twariteguriye kugira ngo tuzaribahereze kuwa mbere rizabe ifunguro ryo ku ilayidi.

Umuryango w’abayislam mu Rwanda uvuga ko ufite abayislam 1672 bamaze kubarurwa kandi ko bifuza gukomeza ibarura mu gihe inama y’igihugu y’abafite ubumuga NCPD yo ivuga ko ubushakashatsi yakoze yasanze mu gihugu abayislam bafite ubumuga ari 8100.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here