Amakuru ava mu gihugu cya Arabiya saudite aravuga ko kuri uyu wa kabiri aribwo abayislam bari bamaze igihe cy’iminsi 29 mu gisibo basiburuka.
Ni igisibo batangiye tariki ya 06 Gicurasi, aho abayislam bo hirya no hino ku isi bari mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan aho birirwa basibye batanywa cyangwa ngo bafata ku mafunguro.
Umwe mu bayislam bakurikiranira hafi ibibera mu gihugu cya Arabiya saudite amaze kudutangariza ko iki gihugu gikunze kureberwaho n’ibindi bihugu ko ilayidi ari kuwa kabiri.
Umuryango w’abayislam mu Rwanda nawo umaze gutangaza ko ilayidi ari ejo aho imihango y’isengesho ku rwego rw’igihugu izabera kurinstade ya kigali i Nyamirambo.
Abayislam basiba iyo ukwezi kwagaragaye bagasiburuka iyo ukwezi na none kugaragaye bagendeye ku mvugo y’Intuma y’Imana Muhamad (imana imuhe amahoro n’imigisha) ivuga ko abayislam basiburuka iyo ukwezi kugaragaye.