Kuri uyu wa gatanu, mu karere ka Gicumbi hafunguwe ku mugaragaro amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma qoran mu mutwe ateganijwe gusorezwa mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali Convention center.
Ni amarushanwa atangirira mu karere ka Gicumbi akaba abaye ku nshuro ya munani , aho yatangijwe na bamwe mu banyeshuri b’i Gicumbi biga mu gihugu cya Arabiya saudite.
Mu ijambo ry’ikaze umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yashimiye cyane ibikorwa by’umuryango w’abayislam mu Rwanda, aho abayislam bo mu karere ka Gicumbi ari bamwe mu bagaragara mu bikorwa by’ubugiraneza birimo nko kwita ku barwayi bo mu bitaro bya Byumba igikorwa bakora bazindutse cyane, kuba hari abo bashakira ubwisungane mu kwivuza nno kuremera bamwe mu baturage bakiri hasi bakabashakira ubushobozi butuma bava mu bukene.
Yashimiye cyane kuba aya marushanwa mpuzamahanga ya Qoran atangirira mu karere ka Gicumbi, kuko abanyagicumbi hari icyo basigarana haba mu buryo bw’umutungo ndetse no mu buryo bwo kumenyekana.
Sheikh Nsangira Abdul hamid umwe mu bayobozi ba Haya Al Khair, umuryango utera inkunga iki gikorwa, aho yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’abayislam mu Rwanda wakoze ibishooboka byose, iri rushanwa rikaba rigiye kubera mu nzu mberabyombi iruta izindi mu Rwanda ariyo Kigali Convetion Center.
Sheikh Abdul Hamid yashimiye cyane umuterankunga w’umukecuru witwa HAYA BINTI ASSAFIL ASSAF uba mu gihugu cya Arabiya Saudite wiyemeje gutera inkunga aya marushanwa mpuzamahanga ya Qoran, aho yavuze ko akunda u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange byumwihariko abayislam bo mu Rwanda, akaba yaratangiye gufasha iri rushanwa ku nshuro ya gatatu.
Yagaragaje ko umuryango Haya al khayri ufite ibikorwa bitandukanye birimo iby’imibereho myiza nko gufasha abanyarwanda bimwe mu bituma imibereho yabo igenda neza nkaho batanze ubwisungane mu kwivuza mu karere ka gicumbi, gushinga ikigo cy’imyunga kiri i Musanze, kudodera abana biga Qoran impuzankano, kwishyurira abana b’imfubyi amafaranga y’ishuri n’ibindi
Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Nshimiyimana Saleh wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro aya marashanwa, yashimiye igitekerezo cy’abana b’abayislam b’i Gicumbi batangije aya marushanwa yo kurushanwa gusoma Qoran, ariko RMC ifata gahunda ko iki gikorwa cyajya gisozwa ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo kugitera inkunga.
Sheikh Saleh yasabye ababyeyi b’abayislam gushishikariza abana kwiga Qoran, ariko ko bagomba no kwiga ubundi bumenyi butandukanye, ntibakure abana babo mu mahuri asanzwe kuko n’ubwo bumenyi bukenewe.
“dukeneye n’ubundi bumenyi butandukanye, dukeneye aba injenyeri bize iby’amazi, amashanyarazi n’ibindi, nitugira umwana wafashe Qoran mu mutwe ariko akaba ari umuganga uzi kubaga neza bizaba ari byiza kurushaho, ubumenyi bwose turabukeneye, tubigishe Qoran ariko tumenye ko n’ubundi bumenyi tubukeneye”
Yanasabye abana biga Qoran ko kuba imbonera, intangarugero, ko imico myiza ivugwa muri Qoran abagomba kuyiragwaho ba mbere ari abayifashe mu mutwe mu rwego rwo kwerekana ko Qoran ihambaye ikomeye itagira amakemwa, kuko bidakwiye ko umukozi w’ikibi ari uwize Qoran
Aya marushanwa yatangiriye i Gicumbi, azasorezwa i Kigali muri Kigali Convention Center, abarushanirizwa I Gicumbi ni abana bafashe Qoran mu mutwe mu majuzu( ibice) atatu, atanu, icumi, cumi n’atanu, 20 naho abafite qoran yose bo bakaba barushanwa ibibazo bike ibindi bakazabikomereza mu marushanwa nyamukuru azabera i Kigali kuri iki cyumweru.
Tubabwire ko aya marushanwa azitabirwa n’abasomyi 51, baturutse mu bihugu 25 byo ku mugabane w’afurika.
Bihibindi Nuhu