Home Amakuru Amarushanwa mpuzamahanga ya Qoran ari kubera i Kigali

Amarushanwa mpuzamahanga ya Qoran ari kubera i Kigali

852
0

Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, imbaga y’abayislam yiyandikishije gukurikiraq irushanwa mpuzamahanga rya qoran riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya 8 yri igeze aho rigomba kubera kuri Kigali Convention center.

Nicyo gikorwa gikomeye gikozwe n’umuryango w’abayislam mu Rwanda, kimaze igihe kingana n’ukwezi kivugwa hirya no hino haba mu misigiti ndetse no mu biganiro abayobozi bakuru b’uyu muryango bagiranaga n’abayislam.

Mu kiganiro Mufti w’u Rwanda sheikh Hitimana Salim yatangarije umuyoboro, yagaragaje ko ashimira abayislam ubwitange bakoresheje mu gutanga ubushobozi bwabo,aho bashoboye gukusanya miliyoni zirenga 25.

umunyamakuru wa Umuyoboro.rw wageze ahaberaga aya marushanwa mu masaaha ya mugitondo yahasanze abayislam benshi kuko abashinzwe gutegura iki gikorwa bavugaga ko icyumba mberabyombi cyari nyamukuru cyari cyamaze kuzura ku isaha ya saa mbiri n’iminota mirongo itatu.

Amwe mu mafoto y’abantu bari bari hanze y’icyumba kirushanirizwamo

Abayislam ingeri zose bitegura kwinjira
Mu gitondo bari bahageze,
Abari bategereje bari benshi cyane ku buryo bahawe ibindi byumba
Amarushanwa kuva isaa tatu yari arimbanije
Abinjiye bari gukurikirana amarushanwa
Bamwe mu bakosozi
Umwe mu baje kurushanwa uturuka mu gihugu cya Senegal

Photo: Trophy Pictures

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here