Home Amakuru Live update: Musabaqa ku nshuro ya munani

Live update: Musabaqa ku nshuro ya munani

1522
1

Kuva mu gitondo muri Convention center hari kubera amarushanwa ahari gusomaabana batandukanye

11h 10: Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim na Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Nshimiyimana Saleh ndetse n’umushyitsi uturutse mu gihugu cya Arabiya Saudite,bageze muri Salle iri kuberamo amarashanwa.

11h 20: uhamagawe kurushanwa ni umunyarwanda witwa Duhabwanimana AbdulAzaq niwe uri gusoma imbere y’itsinda rishinzwe gukosora akaba amaze gusoma

11h 44: Umuanyarwanda amaze gusoma, hakurikiyeho uwaje kurushanwa muri aya marushanwa avuye mu gihugu cy’uburundi akaba,aho atangiye kubazwa ibibazo aza gusoma.

11h 43: Hinyije abashyitsi bakaba abaterankunga bateye inkunga iki gikorwa cya Musabaqa ku nshuro ya Munani,barangajwe imbere naDr Khalid Al hajaj Abdallah Assawi.

11h 55: Hahamagajwe umunya Togo witwa Twahir Yunus akaba ari nawe wa nyuma muri aya marushanwa mpuzamahanga yogusoma Qoran ku nshuro ya munani.

12h 04: uyoboye iyi mihango atangaje ko abari kurushanwa bashojwe abakosora bakaba bagiye kwiherera bakaba bagiye guteranya amanota

Itsinda ry’abakosoraga ryashoje akazi karyo rigiye guteranya amanota

12h 04 uyoboye ibi bikorwa Sheikh Mushumba Yunusu asabye bamwe mu bana kuba bari gusoma Qoran mu gihe hategerejwe amanota ndetse n’umushyitis mukuru.

12h04 Gihozo Summaya wo mu rwanda niwe uhamagawe gusoma Qoran arakurikirwa n’umwana wo muri Kenya, Uganda

GihozoSummaya umwe rukumbi mu barushanijwe muri Qoran yose

12H 24: Umwana muto w’umunyarwanda witwa Agasaro Naila warushanijwe mu bana bose 51 ukomoka i Gicumbi niwe ufite imyaka mike cyane

Agasaro Naila umwana muto kurusha abandi muri iri rushanwa

12h 37: Hatanzwe akanya gato ko kuruhuka mu gihe abakosora bakomeje guteranya amanota y’abarushanijwe bose hanategerejwe umushyitsi mukuru

12h43: Uyoboye gahunda yongeye guhamagara abaje kurushanwa muri aya marushanwa ya Qoran ku nshuro ya munani

12h 46: Umwana wavuye mu gihugu cya Kenya niwe usomeye abitabiriye iri rushanwa,uyu mwana akaba yakunzwe cyane n’abaje gukurikira iki gikorwa.

12h 52: Uyoboye iyi gahunda atanze umwanya wo kuganira mu gihe hategerejwe umushyitsi mukuru

Sheikh Gahutu Abdulkarim wayoboye umuryango w’abayislam mu Rwanda mu 2011

13h06 : umushyitsi mukuru niwe ugeze ahaberaga aya marushanwa,akaba ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase.

Mufti w’u Rwanda aganira ma Min Prof Shyaka

13h 10: MC arimo aragaragaza uko gahunda zose uko ziri bugende kugeza ku musozo wazo

13h13: Hasomwe igisomo cya Qoran cyo gufungura umuhango wo gusoza aya marushanwa gisomwe na Shem Yassin akaba ari umunyeshuri mu gihugu cya Arabiya Saudite

13h17: uwari uyoboye itsinda ry’abakosora Sheikh Nsanzimana Hassan agaragaje ko gukosora byagenze neza kandi ko nta kimenyane bakoresheje cyangwa se ubundi butiriganya bwose,anasaba Imana ho umuhamya ko nta kintu na kimwe bakoresheje kiri hirya yo gukosora.

13h 18: Umwe mu bakosozi akaba umwarabu ukomoka mu gihugu cya Arabiya Sawudite Dr AbdelAziz Al usein aragaragaza ko amarushanwa muri rusange amarushanwa yagenze neza

agize ati: “ndangira ngo mfate aka kanya ko gushimira ubuyobozi bwanyu bwiza, ku isuku irangwa muri iki gihugu no kwakira neza abantu”

ati: “kandi arashimira abateguye iki gikorwa bigaragara ko uretse ibi bashoboye no gutegura ibindi”

na none ati: ndashimira cyane umuryango Haya al khair utera inkunga iki gikorwa

Uyu mukosozi ati kuba duturuka mu bihugu bitandukanye birimo Misiri, Rwanda Kenya na Saudi Arabiya byatumye dukora neza kandi twese ntituziranye.

ati: “Ibibazo byari byarateguwe sitwe twabiteguye icyo twakoze ni ugutanga amanota”

Dr Abdul Aziz ati: “buri umwe afite ibyo agomba gukosora duhuza amanota,tukayateranya, buri umwe afite ibyo yari ashinzwe hakaboneka uwabaye uwa mbere ndetse kumanuka”

ati: ” birashoboka ko uwarushanijwe ashobora kubona amanota 97 ariko ntatsinde kubera ko hari abandi bamutsinze, gusa abaje ni intoranywa mu bihugu bitandukanyen kandi bari abahanga”

13h32: uri kuvuga ijambo ni umuyobozi ushizwe iterambere rya Qoran mu muryango w’abayislam mu Rwanda ASheikh Ndahayo Ramadhan

ikigamijwe ni ugufata mu mutwe no gushyira mu bikorwa amagambo ya Qoran, ni ishema gutegura aya marushanwa ndetse no kwigereranya n’ibindi buhugu muri aya marushanwa.

ati: “Dufite inshingano zo gukurikirana uburere bw’iki gitabo”

ati: “ndasoza nshimira Perezida wa repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame udahwema gushyigikira abayislam n’ibikorwa byabo muri rusange no gushimira imiryango mpuzamahanga itera inkunga iki gikorwa.”

13h38: Ijambo rihawe Dr Khalid al hajaj uhagarariye umuterankunga mukuru witwa Haya Bint assafil assaf umukecuru uba mu gihugu cya Arabiya Saudite

ati: “nzanye indamutso y’umuterankunga Haya bint Assafil assaf wiyemeje gutera inkunga iki gikorwa”

ati : “igihugu cyanyu ni igihugu cyisza ni igihugu kiryoheye amaso, buri wese yifuza kuruhukira kandi akaba yanagikoreramo ibikorwa”

ati: “nkuko mufite igihugu cyiza kimeze nkururabo nanjye mfite ururabo nshaka guha minisitiri shyaka ariko nawe arugeze kuri Perezida wa Repubulika.”

Uyu mugabo ati: “rwose mufite igihugu cyafunguye amarembo ku abntu bose”

ati: “ururabo rwa kabiri ati ndarushyikiriza Mufti w’u rwanda nabo bakorana, kuko igikorwa mutweretse aha ni igikorwa kigaragaza ko mutigeze muryama, kandi mukigezeho”

Dr Khalid Al hajaj

nanone ati: “ururabo rwa gatatu ni urwanyu mwicaye hano kuva mutangiye kugeza mushoje, ndabahamagarira kurwanya icyari cyo cyose cyahungabanya igihugu cyanyu,kuko nacyo nta kintu na kimwe cyabimye”

ati: “urundi rurabo ndaruha mwe mwarushanijwe kandi mube intangarugero, mwerere imbuto abandi nibwo muzaba mugeze ku ntego ya Qoran”

“ubundi butumwa nageneye uru rubyiruko rwacu rwafashe Qoran mu kutwe narukuye muri Qoran aho ivuga ngo wawundi uzaha ubuzima ikiremwa kimwe azaba ahaye ubuzimaabantu bose, ni uzica Roho imwe azaba ameze nkuwishe Roho zose.”

ati : “ndabasaba kutumva ibivugirwa mu itangazamakuru byitirirwa abayislam kuko Islam ntiyemera ibintu ibikorwa bibi.”

ati: “urundi rurabo ndarujyana kugira ngo rujye runyibutsa imbaga y’abantu bangana batya,twari kumwe hano”

13h50: Ijambo rihawe ugagarariye Wold muslim leage ishinzwe ibikorwa byo guteza imbere Qoran ku isi, witwa Dr Khalid Hassan Abdulkafi nawe waje muri iki gikorwa cyo gusoza

ati: “reka ntangire nshima mbikuye ku mutima Perezida wanyu, Paul Kagame ku ruhare rwabo batanga mu guteza imbere iki gihugu n’abanyarwanda muri rusange”

ati: “Ndashimira mbikuye ku mutima Mufti w’u rwanda nabo bafatanya kukuba barateguye iki gikorwa cy’indashyikirwa cyahuje ibihugu 25 byo ku mugabane wafurika ariko nshimire nuwabatege inkunga muri iki gikorwa”

nanone ati: “twihaye gahunda yo guteza imbere imyigishire yose ijyanye na Qoran na Suna hirya no hino ku isi

ati : tumaze gusohora abantu ibihumbi 60 byabantu byafashe Qoran mu mutwe hirya no hino ku isi,banafungura ibigo byigisha abana Qoran hirya no hino muri afurika

ati nanone: tumaze gusohora ibitabo 140,000 mu ndimi zitandukanye ku buryo byafashije benshi ku isi”

tumaze guhugura abantu barenga ibihumbi 100, hirya no hino ku isi

Ati: “iri huriro ntiryigeze ryirengagiza abari mu bibazo bari hirya no hino ku isi, bari mu bihe bikomeye,niyo mpamvu niyo mpamvu umuyobozi wabo ashishikajwe no kwita ku mishinga migari yo guteza imbere abayislam”

ati: “kuba turi hano twavuye muri iryo huriro ni ukwifatanya n’abari muri uwo murongo wacu”

ati: “mu rwegorwo kubatangariza ko ihuriro ryateganije umutambagiro muto ku muntu uba uwa mbere ndetse no kujya muri Hijja no gutanga umusanzu wacu ku bikorwa byo gufasha Qoran muri iki gihugu”

14h05: Sheikh Mussa Sindayiga arimo aragaragaza uburyo hagiye gutanga igihembo ku muntu witabiriye iri rushanawa ariko biciye muri Tombola.

14h10: hakozwe tombora abatsinze ni 2929 yari Mutesi Afsa akaba aturutse ku musigiti wa Baytul Mukaram uri i Remera ndetse na 4278 ,Sheikh Mussa Sindayigaya akaba ari kuvuga uko bigiye kugenda.

Umwe mu batomboye moto

14h15: Sheikh Mussa Sindayigaya atangaje ko aba bombi, buri umwe atsindiye Moto ifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice bakazazihabwa ku munsi kuri uyu wa mbere.

14h22: Mufti w’u Rwanda ari kugeza ijambo ku bateraniye muri Kigali Convention Center,aho atangiye yerekana abashyitsi harimo umushyitsi mukuru, n’abandi bashyitsi baje muri iki gikorwa.

agaragaje ko hari abavandimwe baturutse mu bihugu byabaturanyi nka RDC, Kenya na Uganda

Mufti w’u Rwanda ari kugeza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa cya Musabaqa

Mufti w’u Rwanda agaragaje ko abana banayarwanda bamaze kwitabira amarushanwa menshi, ariko uwazanye amafaranga menshi ni uwazanye miliyoni 10

at: “Turasaba ababyeyi bari aha gushishikariza abana babo kuba abantu ba Qoran bigisha indangagaciro za Qoran

turabamenyesha abantu bari aha ko iki gikorwa cyakozwe,kibaye tugendeye kuba abayislam bafite ubwigenge no gukora ibyo bashaka

ati “ibi biratwibutsa iteka ryafashwe rikumira abayislam ndetse ribashyira mu nkambi mu byiswe camp swahili ndetse abari bahatuye bakaba batari bemerewe no kujya mu biturage

abayislam bashinze ishuri Intwali mu mwaka w’1957 riza no kuba ishuri rya mbere mu Rwanda ryigenga, naho muri 1964 baza gushinga umuryango w’abayislam mu Rwanda.

Ati: “kuva icyo gihe nta ruhare umuyislam yagize mu buzima busanzwe bw’igihugu”

ati: “mu mwaka 1969, abayislam bifuje kugira ikiganiro kuri radio,minisitiri w’itangazamakuru abasubiza mu ibaruwa yo kuwa 11 Mutarama 1969 ko batemerewe kwitwaza uburenganzira andi madini afite”

kuva Jenoside yakorewe abatutsi nibwo abayislam bongeye kugira uruhare mu bikorwa byose bahawe na Perezida kagame

Mufti ati: “kuva mumwaka w’1964 kugeza muri 94 nta muntu numwe twari dufite wari ufite Qoran mu mutwe ,ariko nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 94, kuri ubu dufite abana barenga ijana bafite Qoran mu mutwe”

Dufashe uyu mwanya wo gushimira Perezida Paul Kagame kubera imiyoborere myiza baduhaye yagejeje ku banyarwanda.

aabavandimwebacu baduteye inkunga ku kigero cya 70% naho abanyarwanda uruhare rwacu rwa 25%

tubisabwe nabayislam turashaba ko mwadukorera ubuvugizi gutsura umubano n’ibihugu byabarabu ndetse no kudushyira muri gahunda yiterambere ry’igihugu

14h38: Minisitiri wubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka ari kugeza ijambo abari muri Salle ya kigali Convention Center

ati: “Perezida wa repubulika yantumye ngo mbashyikirize intashyo ye kandi abashimire intambe mumaze kugeraho yo kubaka igihugu cyanyu,

ati: “kuvuga ngo mbabwire ko abakunda byaba ari ukurondogora”

ati: :ndangira ngo nhimire RMC kuba mwahuje ibintu bibiri, gukorera amarushanwa ya Qoran muri iyi nyubako no kubihuza kwibohora ni ikintu gikomeye cyane”

ati : Islam ivuga amahoro kandi Imari yacu ikomeye ni amahoro n’umutekano ubwo rero ibisa birasabirana cyangwa se amata abyaye amavuta

ati: “iyo dusubiye inyuma dusanga myuma ya jenoside abayislam baragize ibakwemu kwigisha mahoro, ubumwe, kwigizayo amacakubiri bivuze ko abayislam beza bibona mu Rwanda rushya”

ati “ubwo rero dukomere ku Rwanda, ku buyislam bwacu, turwanye icyaduhungabanya cyose”

Prof Shyaka ati: “nka Qoran nk’igitabomcya islam cyigishwa ahantu hose mu gihugu kandi mugeze naho muhangana n’ibindi bihugu”

igitabo cya Qoran itwigisha byinshi ubwo ndizera ko n’abari aha mwigishe amahoro,abafashe Qoran babe umusemburo wo kubumbatira ubumwe

igitabo cya Qoran gikubiyemo amasomo y’imibereho myiza namwe nimube bamwe mu bateza imbere imibereho myiza, ndagira ngo nubakireho nsaba ko mwakomea gushyira imbaraga mu mibereho mnyiza y’abayisla”

kwiga no kumenya Qoran ni amahirwe yo gusobanukirwa ibirimoabayisoma bakaba abayoboke b’ubutumwa bwiza bikaba umwanya mwiza wo kurwanya abatayisoma , barangwa nubuyobe.

ati: “nubwo dushima intambwe mumaze gutera muri iyi myaka itatu, turasaba ko muyikomeza,ibitugaragarira bimeze neza,ariko ibishoboka birenze ibihari”

nanone ati: “ndabasaba guharanira gukomera ku mutekano w’igihugu cyacu, umutekano ni umusingi w’igihugu cyacu”

ati: “ndangira ngo ngire ikindi nsaba, islam nyarwanda nibigango byayo, hari ikndi dufitiye inyota,mu myaka 15 ishize hari icyo mwakoraga gikomeye,mwongere mubyutse ubumwe bw’amatorero kuko twarabikundaga”

Prof Shyaka ati: ndagira ngo mbashimire kuba mwahurije hamwe ibihugu 25 ariko na 54 twabyakira hano, ubutaha babakundire bazabazane hano.

Ati: “dufatanye mu bikorwa by’iterambere,by’amahoro, by’imibereho myiza, ubwo bufatanye bwubaka turabushaka kandi Perezida wa repubulika ari kumwe namwe”

Prof Shyaka “turifuza gufungura ambasade ibihugu byabayislam hano,kandi turashaka kubiryaoshya cyane kuko islam ari amahoro”

15h 15: Hagezweho gutanga ibihembo byababaye aba mbere muri aya marushanwa

Batanu ba mbere mu marushanwa yose

uwa baye ugatanu ni umunyarwandakazi Gihozo Summaaya wagize amajwi 97 n’igihembo cy’amafaranga ibihumbi 683,000

uwa kane ni Abdulhamid Massudi wo mu Rwanda wagize amajwi 97,3 n’igihembo cy’amafaranga 729,000

uwa gatatu ni Hassan Ibrahim Muhammad uturuka mu gihugu cya Sudan wagize amajwi 97,8 n’igihembo cy’amafaranga 912,000

uwa kabiri ni Adam Ishaq Ramadhan Abdallah wo mu gihugu cya Tchad wagize amajwi 98,1 akaba yahawe igihembo cy’amafaranga 1,368,000

naho uwa mbere muri iki cyiciro cy’abasomye Qoran yose mu mutwe ni Ayub Hassan Ali wo mu gihugu cya Kenya,wagize amanota 98,4 akaba yegukanye igihembo cyamafaranga y’u Rwanda 2,462,000

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here