Home Amakuru Nyuma y’urupfu rwa Morsi, Isi yavuze

Nyuma y’urupfu rwa Morsi, Isi yavuze

1353
0

Kuri uyu wa mbere nibwo inkuru yasakaye ahantu hose ko uwahoze ayobora igihugu cya Misiri Dr Mohamed Morsi yituye hasi imbere y’abacamanza mu rukiko i Kayiro agahita apfa, Morsi wayoboye Misiri amaze gutsinda amatora mu mwaka w’2012 nyamara uyu mwanya yawumazeho igihe cy’umwaka umwe gusa, kuko yahise ahirikwa na Marshar Abdelfattah al Sisi yari yagize minisitiri w’ingabo.

Nyuma y’urupfu rwe abantu, n’imiryango itandukanye yatangiye gusaba ko hakorwa iperereza ku cyateye urupfu rwe aho bose bahurije ku rupfu rudasanzwe

Ishami ry’umuryango wabibubye rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryasabye ko hakorwa  iperereza ryigenga, rikozwe mu mucyo ku rupfu rw’uyu mugabo.

Umuvugizi w’iri shami witwa Rupert Colville yatangaje ko iri shami rivuga ko hagomba kurebwa uburyo yari abayemo cyane cyane ibyavugwaga n’umuryango we birimo kuba yarimwe ubuvuzi bw’ibanze, gushyirwa mu kato ku buryo abantu be n’abamuburanira batamubonaga mu buryo bwisanzuye mu gihe cy’imyaka itandatu yari afunzwe.

Ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Tuniziya rya Ennahda rayvuze ko  ryagiye mu kantu nyuma yo kumva inkuru mbi y’urupfu rwa Morsi rifat mu mugongo abo mu muryango we ndetse n’abaturage ba Misiri.

Ryagize riti : “akabaro gakabije kari gakwiye kuba umusozi w’ibikorwa bibi bikorerwa ibihumbi by’imfungwa za Politike zo mu Misiri”  no gutangiza ibiganiro kuri iby’ubuzima bushya bwa demokarasi mu Misiri.

Itsinda rya muslim Brotherhood ryo mu gihugu cya Jordaniya ryo ryavuze ko urupfu rwa Morsi ruri mu maboko y’abahiritse ubutegetsi mu Misiri  nyuma y’imyaka irindwi afunzwe mu  buryo bubi cyane. Iri shyaka rinda rikaba ryasabye umuryango  mpuzamahanga gufata iki gikorwa nk’icyaha cyo kwica.

Uyobora Qatar Sheikh Tamim yababajwe n’urupfu rwa Mohamed Morsi

Amir wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad al Than  nawe yafashe mu mugongo umuryango wa Morsi n’Abanyamisiri, Abinyujije kuri Twitter ye yagize ati:

 “twakiriye n’agahinda kenshi inkuru y’urupfu rutunguranye rw’uwahoze ari Perezida Dr Mohamed Morsi, Mfashe mu mugongo mu buryo bwimbitse ku muryango we n’abaturage ba Misiri, Twavuye ku kwa Allah ni naho tuzasubira”

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan inshuti y’akadasohoka ya Mohamed Morsi, kuwa mbere yashyize mu majwi abategetsi ba misiri kuba aribo bahitanye Morsi

Imbere ya yeleviziyo y’igihugu Erdogan yagize ati: “Amateka ntazibagirwa na rimwe abanyagitugu bagennye urupfu rwe kuva bamushyira muri gereza kugeza babishyize mu bikorwa”

Abayobozi ba Turukiya bafata Muhamed Morsi nk’intwali, Turukiya ikaba yarashyigikiye Morsi ku rwego rwo hejuru.

Kuri uyu wa kabiri, Erdogan n’abandi banyaturikiya bakoze isengesho ryo kumuherekeza, igikorwa cyakorewe mu misigiti itandukanye yo muri Turukiya.

Perezida Erdogan ni umwe mu bagaragaye mu isengesho ry’udahari risanzwe muri Islam

Umuvugizi w’umuryango w’abibumbye Stephane Dujarric wo wafashe mu mugongo umuryango wa Morsi n’abantu be ba hafi ndetse n’abari bashyigikiye Morsi .

Umuyobozi wa Human Rights Watch Sarah Leah Whitson, ishami ryo mu burasirazuba bwa bwo hagati no mu majyaruguru ya Africa  we yagarutse ko urupfu rwa Morsi ari igikorwa kibi ariko cyari cyitezwe kandi ko hakwiye iperereza ryimbitse.

Whitson ati: “ibyo twavuze mu myaka yashize ku buryo afashwemo nibyo byibi, igihe cyose yasabaga umucamanza ko yahabwa umuganga wihariye ngo amukurikirane uburwayi bwe, Yasabaga ko yahabwa ifunguro rijyanye n’uburwayi bwe, guverinoma ya Misiri izi neza ko ubuzima bwe butari bwiza, yari yarataje ibiro ndetse ygiye agwa inshuro nyinshi mu rukiko”

Sarah Whitson yakomeje agira ati: Yari afungiye ahantu ha wenyine, nta televiziyo yagiraga, Imeyiri cyangwa irindi tumanaho iryo ariryo ryose ryamuhuza n’inshuri n’abavandimwe be.

Sarah Leah Whitson, uyobora Human Right Watch mu bihugu by’abarabu

Human Right Watch ivuga ko nta n’iperereza ubutegetsi bwa Misiri bushobora kwemera kuko buri muri gahunda yo kutagaragaza uko buri kimwe cyagenze

Umuhungu wa Mohamed Morsi  witwa Ahmed abinyujije kuri Facebook yavuze ko ku bw’Imana bazakomeza kubana na se igihe cyose.

Umuyobozi wa Muslim Brotherhood Mohammed Sudan uba i Londre we yavuze ko urupfu rwa Morsi ari “urupfu rwateguwe mbere” yavuze ko Uwahoze ari perezida yangiwe ibintu byose birimo ubuvuzi cyangwa gusurwa ndetse yimwa amakuru y’ibanze y’uko ubuzima bwe buhagaze.

Mohammed  yabwiye Aljazeera  ko “yashyizwe munzu y’ibirahure ku buryo nta muntu n’umwe wamwumvaga cyangwa se agire uwo yumva , ntiyigeze yakira uwari we wese umusura mu gihe cy’umwaka wose, yagaragaje ko nta miti abona, ibi ni urupfu ruteguwe, uru ni urupfu ruto”

Mu butumwa bwa bamwe mu banyapolitike bakoranye na Morsi barimo Amr Darrag umwe mu bakomeye muri Muslim brotherhood wanabaye minisiti w’igenamigambi n’ubutwererane ku gihe cya Morsi  ndetse Yehia Hamed wahoze ari minisitiri w’ishoramari  ku gihe cya Morsi bavuze ko hakenewe iperereza ryigenga ku rupfu rwa Morsi rigashyirwa ahagaragara.

ubutegetsi bwa Misiri bwari buzi neza ko gukomeza kumwima ubuvuzi bizamuviramo gupfa bitunguranye, kuri ibi rero urupfu rwa Perezida Morsi ni ubwicanyi bwateguwe n’igihugu”

umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa Amnesty International nawo wasabye ko hakorwa iperereza ku rupfu rwa Morsi,

“turahamagarira abategetsi ba Misiri gukora iperereza ryigenga, ridafite aho ribogamiye kandi riciye mu mucyo ku bijyanye n’urupfu rwa morsi, rikaba ririmo abantu bo mu gihugu imbere ndetse n’abavuye hanze”

Ishyaka rya Hamas ryo mu gihugu cya Palestinem ryo ryasohoye itangazo rivuga ko rizahorera Morsi nk’umwe mu bantu wari inshuti yabo.

Iri shaka ryavuze ko yanyuze mu nzira zikomeye mu gutanga imabraga ze kuri Misiri n’abaturage bayo  ndetse no kwita ku bibazo by’banyaPalestine.

Ishyaka rya Jamat –e-Islam ryo muri Pakistan ryo ryavuze ko  “Isi y’abayislam yatakaje intwali y’ukuri”

Siraj-ul- Haq uyobora ishyaka rya Jamal –e-Islam akaba n’umusenateri, abinyujije ku rukuta rwe yagize ati: “Morsi yanangiye igitutu yashyizweho kimutegeka kguhagarika amahame remezo y’abaturage ba misiri no gufasha abanyapalestine”

Ishyaka rye kuri uyu wa kabiri rikaba ryakoze isengesho ry’umuntu udahari ryakorewe Morsi risanzwe rizwi mu idini ya Islam.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Malaysia Saifuddin Abdullah nawe yavuze ko bababajwe n’urupfu rutunguranye rwa Morsi kuko bamubonaga nk’umuyobozi wifuza kuzana impinduka

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Malaysia Saifuddin Abdullah

Yagize ati: “kuva yaba Perezida, Morsi yagaragaje imbarga n’ubwitange bwo bwo guhindura misiri bava mu butegetsi bw’igitugu hagashyirwaho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi nyayo”

Uyu mugabo yaboneyeho gufata mu mugongo umuryango wa Mohamed Morsi  n’abatrage ba Misiri.

Photo: Aljazeera, Freemalaysiatoday, Middleeastmonitor

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here