Kuri uyu wa gatandatu abagize umuryango Intwali ukorera ku musigiti wa Alhidaya hazwi nka Majengo bahuriye mu nama rusange ya gatatu yawo kuva uyu muryango washingwa wiyemezako ugiye gukomeza ibikorwa byo gufashanya ndetse n’ibyiterambere muri rusange.
Uyu muryango washinzwe umwaka w’2018,ubumbiye hamwe abanyamuryango barenga 200,aho buri wese atanga umusanzu w’amafaranga 3000 ku kwezi , bakaba bamaze kuzigama miliyoni zirindwi zibafasha gukemura ibibazo bahura nabyo.
Umuyobozi w’uyu muryango Nzeyimana Miraj yagaragaje uko Intwali ihagaze, ashimira abanyamuryango uburyo bitwara mu bikorwa byawo, ku bwitange bakoresha mu bikorwa bitandukanye, ariko anagaragaza ko hakiri imbogamizi kubatitabira gutanga umusanzu nubwo bazakomeza kwibutswa.
Miraj yavuze ko bimwe mu bikorwa bakoze mu gihe cy’amezi atandatu ashize harimogukora ibikorwa by’ubutabazi nk’aho bubakiye umugore wacitse ku icumu bamusaniye inzu ye,gusangira ilayidi n’abaturage bo mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye aho bateganya kubakira umusigiti abayislam batuye i Ruhashya.
Mu kiganiro yahaye umuyoboro.rw Umuyobozi w’Intwali yavuze ko imwe mu ntego ikomeye y’Intwali ari ugufashanya no guteza imbere imibereho y’igihugu nk’imwe mu nzozi ze,aho mu byo bifuza gukoraharimo kubaka umusigiti, ndetse no ikigo nderabuzima gito.
“Nzumva nduhutse nindamuka mbonye bariya baturage bakora urugendo rw’ibirometero 15 batakibikora bagiye kwivuza,nitwubaka Dispensaire hariya bizaborohereza kugabanya urugendo runini bakora bagenda n’amaguru, bakora nibura metero 500 gusa”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo Mbabazi Stella nawe wari kumwe n’Intwali, yabashimiye igikorwa cyiza bakoze cyo kwishyira hamwe anabasezeranya ubuvugizi ku bikorwa byose byatuma umurenge wa Rwezamenyo utera imbere, aho yabashishikarije kurangwa no gutera imbere no guteza imbere aho batuye cyane cyane mu myubakire.
“Turifuza kugira umurenge mwiza ukora ibikorwa byose mu buryo bwiza, nta kintu kimbabaza nko kuba hari umuntu wasenyerwa, ko turi hariya kugira ngo tubafashe,tubahe serivise nziza, kuki muhitamo kunyura mu nzira zitari zo, ndabaha nimero yanjye ufite ikibazo cyo gusana ajye ampamagara tubimufashemo”
Uyu munyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge yatangarije umuyoboro ko abanyamuryango b’Intwali babafata nk’abafatanyabikorwa bakomeye kandi babafasha guteza imbere Rwezamenyo cyane cyane mu bikorwa byo gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza, aho bishyurira abatishoboye bo muri uyu murenge 50.
Bamwe mu banyamuryango b’uyu muryango barimo Uwimana Zainabu na Bapfakurera Saidi nabo batangaje ko bishimira cyane kuba bari kumwe n’abandi muri uyu muryango kuko utuma bava mu bwigunge, bakegerana na bagenzi babo.
Bapfakurera Saidi we avuga ko ishyari ryiza ariryo ryatumye afata iya mbere aba umunyamuryango w’Intwali.
“Nabonye abavandimwe bagira ibibazo bakabatera inkunga kandi ifatika,nabonye abo bateye inkunga bintera ishyari ryo kuba ntari kumwe n’ababantu,uretse ibyo kandi kuba wenyine ntacyo bimarira umuntu, ugira ibirori bakagufasha wagira ibyago bakagutabara, rwose ibyo bansaba byose ndabitanga”
Nkuko ubuyobozi bw’uyu muryango Intwali bubivuga buri gushakisha ibyangombwa byo kuba umuryango bihera ku murenge, mubyo bateganya kubaka harimo ishuri ry’imyuga ndetse na Dispensaire mu murenge wa Ruhashya mu kagari ka Runyinya ni mu karere ka Huye.
Kuri ubu uyu muryango watangiye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena umwaka, ugizwe n’abanyamuryango 204 wizigamye miliyoni zirindwi, yahakiriye abandi banyamuryango bashya 11,umunyamuryango wifuza kuwinjiramo yishyura 200,000 , inteko rusange imaze kumwemeza.
Imwe mu ntego nyamukuru yatumye bishyira hamwe ni ugufatanya no gufashanya nk’uwakoze ubukwe ndetse no gutabarana mu gihe hari ugize ibyago.
Bihibindi Nuhu