Muri video yatambutse mu minota 10 igaragaza uburyo itsinda ry’abantu 12 ryakubise uwitwa Tabrez Ansari umusore w’imyaka 24 byiswe ko ari ihohotera rishingiye ku idini bikamuviramo gupfa.
Igipolisi cyo mu buhinde cyatangaje ko cyataye muri yombi umugabo ushinjwa kwica uyu musore kandi ko kiri gushakisha abandi bari kumwe bakora iyicarubozo uyu muyislam.
Iyi video yasohotse mu cyumweru gishize yagaragaje abantu 12 bari gukubita uyu muyislam bamuziza kuba atuye mu karere ka Kharsawan muri leta ya Jharkhand mu buhinde.
Akubirwa Ansari yabwirwaga amagambo agomba gusubiramo yo gusingiza imana yabo yabamukubitaga asabwa kugira ati “Jai shri Ram” bisobanuye “Ndasingiza nyiricyubahiro Ram” nka rimwe mu mazina akunda kuvugwa n’abahindu iyo basingiza imana zabo, ibi babikoraga ari nako bafata amashusho.
Umuyobozi wa polisi mu gace ibi bikorwa byabereyemo yabwiye AFP ko amakuru y’uru rupfu rwa Ansar bayamenye mu masaha 12 umurambo w’uyu musore uri mu bitaro, kandi ko yaguye mu bitaro azize ibikomere yatewe kuwa gatandatu, ariko ko bahise bagaba igitero mu gace ka kharsawan cyo guhiga ababikoze.
Umuyobozi w’aka gace yagize ati “twafashe umugabo umwe ushinjwa ubu bwicanyi, ariko abandi 12 baracyiruka bahunga”
Karwan-e-mohabbat umuryango ugamije ubumwe no koroherana mu buhinde watangarije al jazeera dukesha iyi nkuru ko ihohotera rishingiye ku idini ryahawe umwanya cyane mu buhinde kandi rigirwa cyane n’abahindu.
“Abakora bino bjkorwa bafatwa nk’ubutwari, Ansari siwe ukorewe ibi wenyine, ni ibimaze igihe bikorerwa iri dini kandi bigaragara ko ari ibikorwa by’urwango bikorwa n”abahindu kandi banabihamagarirwa”
Kuri uyu wa mbere leta y’ubuhinde yamaganye ibirego ishinjwa na USA byo guhohotera amadini na ba nyamuke baba mu buhinde bikorwa n’abahindu, bigashyigikirwa ‘nishyaka rya Bharatiya Janata riri ku butegetsi riyoborwa na Narendra Modi, minisitiri w’intebe w’ubuhinde.
Umuryango w’abanyamerika uharanira ubwisanzure bw’amadini uvuga ko hari imibare myinshi y’ibitero by’abahindu bigaba ku bantu bitwaje ko bica bakarya inka ifatwa nk’ikigirwamana gitagatifu ku bo mu idini y’abahindu,ibi bikaba byaratangiye kwiyongera kuva Modi yajya ku butegetsi mu mwaka 2014.
Muri uku kwezi, Narendra Modi aherutse utangaza ko kwica abantu bitwaje izina rya gau bhakti (inka nziranenge) bitemewe kandi ko nta muntu n’umwe wemerewe kwihanira.
Abayislam barenga 25 bamaze kwicwa n’abahindu mu myaka itanu ishize bazizwa kuba barabaze inka cyangwa se bakarya inyama zazo.
Aljazeera na AFP