Home Amakuru Bamaze amezi atatu batari bemererwa gutanga inyigisho mu misigiti

Bamaze amezi atatu batari bemererwa gutanga inyigisho mu misigiti

1628
0

Sheikh Habimana Yasini na Sheikh Ndabishoboye Ally ni bamwe mu bayislam 25 bagizwe abere tariki ya 22 Werurwe 2019 ku byaba baregwaga birimo ibifitanye isano no gukorana n’imitwe y’iterabwoba, ibi byaba bari bamaze imyaka irenga itatu bafungiwe muri gereza ya Nyanza.

Nyuma y’irekurwa ry’aba bashehe, ntibari bagaragara mu bikorwa byo gutanga inyigisho z’idini ya islam haba gutanga imbwirwaruhame (Khutba) yo kuwa gatanu cyangwa se gutanga inyigisho zitandukanye zo mu misigiti zitangwa nyuma y’isengesho.

Umuyoboro washatse kumenya amakuru ya nyayo y’impamvu aba basheikh bombi kuva barekurwa batari bahabwa umwanya wo kwigisha bawugaragariza ko nabo batazi impamvu ituma badashyirwa ku rutonde rw’abashobora gutanga inyigisho z’ijuma.

Sheikh Nzanahayo Qassim uyobora ihuriro ry’abaheikh mu Rwanda yadutangarije ko nta kibazo gihari ko ahubwo baretse abasheikh bakabanza bakaruhuka, uretse ko hari n’amakarita y’ivugabutumwa bagomba kubaza guhabwa.

“Ntitwari kubahamagara ngo bazane ibyangombwa byabo, hari hakiri kare bari bakiruhuka ariko ubundi iyo urukiko rwahanaguyeho umuntu icyaha ntabwo aritwe twakimushyiraho kandi turamutse tubyanze ko bigisha ubwo twaba tudafatanyije natwe n’ubuyobozi ntabwo twaba dushyigikiye ko tunakorana neza”

Sheikh Nzanahayo Kasim,uyobora abasheikh

Yanongeyeho ko nta mpamvu yababuza gutanga inyigisho uretse ko batari babaha amakarita atangwa n’uru rwego yo kwigisha, ubundi bakigisha kuko nta mpamvu nimwe ihari yababuza.

“Ntabwo ari ikibazo rwose bazigisha , nubwo ahubwo ni uko batari baza ngo bafate amakarita, ariko bazigisha nk’abandi none se icyatuma batigisha ni iki?, in shaa Allah ndumva dufite akanya twanabahamagara ndumva bamaze kuruhuka bakaba baza bakanadufasha bakanaduha n’amawaidha”

Mu kiganiro twagiranye na sheikh Yassin Habimana umwe mu basheikh babiri batari bigisha avuga ko nawe atumva impamvu atari yahabwa umwamya nka bagenzi be wo kwigisha mu misigiti cyangwa se ngo batumirwe mu nama z’abasheikh zijya ziba.

“Sindamenya igituma tutari twahabwa uwo umwanya nk’abandi basheikh ngo dupangwe kugeza nubwo hari inama zitandukanywe zitumirwa ku rwego rw’abasheikh, ibi bituma tutiyumva ko twasubiye mu buzima busanzwe, nk’uko twajyanywe mu mahugurwa tugifungurwa tariki ya 01 kugeza tariki 05 Mata i Ntarama kukaganirizwa”

Sheikh Yassin avuga ko hari abayislam bababaza impamvu batigisha bakabura icyo basubiza, ndetse ko hari n’izindi nzego zamuhamagaye zimubaza uko amerewe nyuma yo gufungurwa akazibwira ko atari yiyumva muri sosiyete mu rwego rw’uko atari yahabwa umwanya wo kwigisha nka kimwe cyabahamiriza ko batekerezwaho.

Sheikh Yassin Habimana,uherutse kugirwa umwere

Sheikh Ally Ndabishoboye nawe ni umwe mu bari bafunzwe wagizwe umwere n’urukiko avuga ko nawe kugeza ubu atari yatanga inyigisho ariko ko bategereje umwanzuro w’inama y’abasheikh wo kubemererwa gutanga inyigisho.

“Ntabwo baratwemera ariko buriya bazaduha uwo mwanya,nicyo navuga”

Abayislam twaganiriye nabo badutangarije ko bashimishijwe no kubona aba basheikh bombi barafunguwe ariko ko ikibababaza ari uko batari bahabwa umwanya wo kwigisha, nkuko mbere yo gufungwa bari basanzwe bafite amasomo bigishaga abayislam kandi yabafashaga benshi mu buzima busanzwe.

Abdulkarim na Husein bagize bati: “muri mwezeranazani twumvise rimwe ryonyine sheikh Ally ari ari gusarisha (kuyobora isengesho) hano Onatracom, nibabahe umwanya bongere bigishe kuko dukumbuye kubumva”

Ubwo basohokaga muri Garza mu kweli kwa gatatu

Amakuru umuyoboro wabashije kumenya ni uko hari bamwe mu bayobozi b’imisigiti bifuza kubaha umwanya ngo batange inyigisho, bakababwira ko baba babaretse, bazamenyeshwa igihe bazemererwa gutanga inyigisho.

Tariki 5 z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka, Sheikh Nzanahayo Qasim perezida w’inama y’abasheikh ari nayo ifite inshingano zo gutanga inyigisho mu misigiti, yadutangarije ko abafunguwe bafite ubumenyi butandukanye bagiye gushyirwa muri gahunda z’abatanga inyigisho, bagasubira mu buzima busanzwe bagakora imirimo y’ivugabutumwa, ariko bo bakaba batari babona uwo mwanya.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here