Mu butumwa Mufti w’u Rwanda sheikh Hitimana Salim yageneye abayislam nyuma y’isengesho ry’ilayidi y’igitambo ryabaye kuri iki cyumweru, yabasabye kugabanya ingendo bakorera mu gihugu cya Repubulika iharanira ya kongo nyuma y’uko i Goma hagaragaye icyorezo cya Ebola.
Uyu muyobozi w’umuryango w’abayislam mu Rwanda yasabye abayislam bari bateraniye mu mbuga yo mu kigo ndangamuco wa Kislam kiri i Nyamirambo, ko mu bihugu by’abaturanyi hagaragaye icyorezo cya Ebola cyandura vuba binyuze mu gusuhuzanya kandi kikica vuba.
Sheikh Hitimana Salim yaboneyeho gusaba abayislam kwirinda gusuhuzanya ndetse no kuhirinda kuhajya mu rwego rwo kwirinda ko cyakwirakwira cyane, anasaba ko uwagaragaza ibimenyetso yakwihutira kugana abashinzwe ubuzima kugira ngo bamufashe.
“Abantu birinde ibintu byo kuramukanya cyane kuko iyi ndwara, abahanga bavuga ko ikwirakwizana hagati y’abantu kubera iramukanya, kubera ariya matembabuzi, kuko no mu byuya umuntu uyifite cyangwa ufite iyo virus ashobora kuyanduzanya”
Ashingiye kuri imwe mu mvugo z’intumwa y’Imana Muhamadi ivuga ko mu gihe abantu nibaramuka bumvise ahantu hagaragaye indwara y’icyorezo bagomba kuhirinda, Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim nawe yasabye kwirinda aho iri mu Kongo Kinshasa.
Indwara ya Ebola yagaragaye muri Kongo umwaka ushize mu kwezi kwa munani mu ntara , mu ntangiriro y’uku kwezi 2019, umuntu wa mbere uyirwaye yayigejeje mu mujyi wa Goma ukorana ubucuruzi bukomeye n’igihugu cy’u Rwanda bituma abanyarwanda basabwa kugabanya akarenge muri Kongo.
Minisiteri y’ubuzima nayo guhera icyo gihe yashyizeho ingamba zikomeye nko gushyiraho ahantu ho kwita ku muntu wagaragaje ibimenyetso.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters biravuga ko ishami ry’umuryango w’abibubye rishinzwe ubuzima OMS kuri iki cyumweru ryatangaje ko nta muntu ukirwaye iyi ndwara mu mujyi wa Goma kandi ko ryakingiye iyi ndwara abarenga 1300.
Photo: TROPHY Pictures
Bihibindi Nuhu