Home Amakuru Abasemuye Qoran bayitanze ngo icapwe

Abasemuye Qoran bayitanze ngo icapwe

1067
0

Umuhango wo kumurika akazi ko gusobanura Qoran wabereye mu kigo ndangamuco wa Kislam kiri i Nyamirambo ahazwi nko kwa Kadafi, bagaragaje ko mu gihe cy’imyaka itanu cyo gukosora Qoran ku nshuro ya kabiri cyari igihe cyabakomereye nubwo byasabye imbaraga nyinshi.

Sheikh Yunusu Mushumba wari uyoboye itsinda ry’abakosozi yavuze ko bakoze ibishoboka byose ndetse biyambaza abantu bandi bashoboka mu rwego rwo kurushaho gusohoza inshingano zabo neza.

Bimwe mubyo bakoze harimo gusobanura biruseho ibisobanuro bya mbere nkaho bagiye bagaragaza ko hari imirongo yasobanuwe mbere ijambo ku rindi ariko kuri ubu bakaba barinjiye mu busobanuro bwimbitse bagakuramo ijambo rikwiye kurusha iryakoreshejwe mbere.

Ubwo abasemuye Qoran bamurikaga akazi bakoze

Sheikh Gahutu Abdulkarim umuyobozi w’umuryango uharanira iterambere n’uburezi muri Afurika ADEF ari nawo muterankunga mukuru w’iki gikorwa yashimiye akazi itsinda ry’abakosozi bakoze kuko cyamaze n’igihe kinini.

Sheikh Gahutu kandi yanagaragaje kandi ko kimwe mubyo bagiye gukora ari ugushohora ibitabo bike bikabanza bigakosorwa bwa nyuma, ari naho hazamurikwa ku mugaragaro isohorwa rya Qoran icyiciro cya kabiri.

“Intambwe ikurikiyeho ni uko hazakorwa ibitabo bikeya hagati y’100 na 200, bikazaza bigahabwa abamenyi b’idini, inararibonye mu bumenyi n’ibwirzabutumwa bigakorerwa ubugororangingo bwa nyuma, mbere yo gusohora ibindi”

Sheikh Gahutu yavuze ko nyuma y’iki gikorwa aribwo iki gitabo kizashyikirizwa umuryango w’abayislam mu Rwanda kikabona guhabwa abanyarwanda muri rusange kikabafasha kumenya ubutumwa bw’Imana bukubiye muri Qoran.

Ifoto y’urwibitso y’abayobozi ba RMC n’abakosoye

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yabwiye umuyoboro ko mu gihe cy’amezi abiri iki gitabo kizaba cyamaze kurangira neza, hongerwamo ubugororangingo bwagaragajwe mu nama y’uyu munsi, nyuma y’ikosorwa rya nyuma akaba aribwo kizerekanwa ku mugaragaro.

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri iri semura ku nshuro ya kabiri, harimo kuba hari ibisobanuro byasobanuwe hakoreshwa n’amagambo ari mu dukubo agaragaza ibisobanuro by’abasemuzi, hibanzwe kandi imvugo zijyanye n’igihe cyane cyane iz’abantu bafite ubumuga.

Mu mwaka 2003 nibwo hatangiye ibikorwa byo gusemura Qoran birangira mu mwaka 2011, iri tsinda ryashyize Qoran mu kinyarwanda bwa mbere rikaba ryashimiwe umusanzu waryo wakoresheje mu kazi kabaranze k’imyaka 9 yari irimo ingorane nyinshi.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here