Rumwe mu rubyiruko rw’abayislam rwiga muri za kaminuza zo mu Rwanda kuri iki cyumweru rwarangije amahugurwa y’iminsi itatu yiswe “Ambassador of Islam” aho biga , aho bahawe amasomo atandukanye y’idini ya islam, imibereho y’abayislam ndetse n’ibiganiro bitandukanye bivuga ku gihugu.
Asoza aya mahurugurwa Mufti w’u Rwanda wugirije Sheikh Nshimiyimana Saleh yasabye uru rubyiruko kuba imbonera aho rwiga rukaba intumwa nziza za Islam rwirinda kugwa mu bikorwa bibi birimo kunywa ibiyobyabwengwe no gushaka ubumenyi bw’idini yabo.
Sheikh Swaleh yagaragaje ko urubyiruko ari rumwe mu rufitiye islam akamaro kimwe n’igihugu muri rusange, kandi ko umuryango w’abayislam mu Rwanda urukeneye kugira ngo rurusheho gukorera idini yarwo mu mishinga itandukanye.
Rumwe muri rubyiruko rw’abanyeshuri rwiga muri kaminuza rwagaragaje ko rufite inyota yo gukorera idini ya Islam ndetse no gutanga imbaraga zarwo mu kubaka Islam n’igihugu muri rusange, rusaba ko aho ruzakenerwa rwiteguye gutanga umusaruro.
Bimwe mu bibazo bagaragaje harimo, ibyo gusobanukirwa RMC kuko basa nkaho batayizi neza, ibijyanye n’imirimo, gukora imishinga, gukorerwa ubuvugizi mu rwego rwo gukomeza amasomo yabo hanze y’u Rwanda, Mufti w’u Rwanda wungirije abizeza ubuvugizi no gukorana bya hafi ndetse atangaza ko nubwo bashoje amahugurwa ariko atariyo ya nyuma bazakomeza kubaganiriza.
Sheikh Nsangira Abdul Hamid umwe mu bahuguye aba banyeshuri biga muri za kaminuza yashimiye umuryango w’abayislam wahuguye uru rubyiruko, anashimira uyobora urubyiruko muri uyu muryango uburyo bakoranye iminsi itatu yamahugurwa ahatanzwe ibiganiro by’idini n’ibyerekeye gukunda igihugu.
Sheikh Nsangira yagize ati: “Aba banyeshuri babonye amasomo atandukanye arimo ajyanye n’imyemerere y’idini, ububi bw’udutsiko muri Islam, bigishwa kuri Ndumunyarwanda ndetse n’uburyo Islam yageze mu Rwanda , uburyo abayislam bimwe uburenganzira n’uburyo babuhawe”
“Imwe mu ntego y’aya mahugurwa bwari uburyo bwo kongerera ubumenyi bwaba ubwidini n’ubwigihugu no kubagira ba Ambasadeur ba Islam aho biga” Nsangira Abdul Hamid
Bamwe mu banyeshuri bahuguwe bavuga ko aya mahugurwa bayungukiyemo byinshi, bavuga ko uretse kuba ari abayislam ariko uyu mwanya w’iminsi itatu wabafashije kongera ukwemera kwabo no gusobanukirwa idini yabo bikiyongera ku masomo biga atandukanye.
Abari muri aya mahugurwa yaberaga i Ntarama mu karere ka Bugesera bari 48, bavuye muri za Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, abneshi muri bo bakaba ari abayobozi b’abayislam b’abanyeshuri muri za kaminuza bigamo, yatangangiye tariki 16 Kanama kugeza tariki 18 Kanama 2019.
RMC yabijeje ko aya mahugurwa azahoraho, kandi imiryango ifunguye mu buryo bw’imikorere n’imikoranire.
Muri za Kaminua zo mu Rwanda habarurwa abanyeshuri b’abayislam barenga 5000 mu gihe mu mwaka w’1985 abayislam bigaga muri kaminuza bari bane gusa.
Bihibindi Nuhu