Home Amakuru “Ikurwaho rya Omar Bashir byadukomye mu nkokora” Mufti w’u Rwanda wungirije

“Ikurwaho rya Omar Bashir byadukomye mu nkokora” Mufti w’u Rwanda wungirije

1339
0

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri b’abayislam biga muri za Kaminuza bari mu mahugurwa i Ntarama mu karere ka Bugesera , Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Nshimiyimana Saleh yatagarije aba banyeshyuri ko umuryango w’abayislam mu Rwanda wari muri gahunda yo kubaka inyubako nini yari kuzabafasha kwiteza imbere.

Aba banyeshuri babajije uyu muyobozi, ikijyanye n’iterambere y’umuryango w’abayislam mu Rwanda ritagaragara cyane, aho bavugaga ku bikorwaremezo byafasha uyu muryango.

Bimwe mubyo bagaragazaga harimo kuba ibijyanye n’ibibinjiriza umutungo bikiri bike cyane ku buryo bigoye ko iterambere ryawo ryaba ryiza.

Mu gusubiza ibi bisubuzo, Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Nshimiyimana Saleh yagararagaje ko koko hari ibikorwa kugira ngo haboneke ibyabyara umutungo ariko bikaba bikiri imbogamizi.

Ubwo abanyeshuri biga muri kaminuza babazaga ibibazo

Yagaragaje ko hari inkunga bari bagiye kwakira y’uwari Perezida wa Sudan Omar Hassan Al Bashir ku buryo aho ibiganiro byari bigeze hari heza kandi yanabyemeye.

Perezida Bashir yari yatwemereye kutwubakira Waqfu(igikorwa kibyara inyungu) yari igite agaciro ka miliyoni y’amadorari, rwose byari bigeze aheza, biri muri minisiteti y’ububanyi n’amahanga, ibyamubayeho nyine bihagarika gahunda zose”

Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Nshimiyimana Saleh yavuze ko ku bw’umuryango w’abayislam wahombye cyane kuba Bashir yarakuwe ku butegetsi kubera ibyo yari yabemereye anagaragaza ko kubera ibibazo bya politike biri muri Sudan gahunda zose zahagaze.

Nubwo avuga ko Bashir yari yemeye kubakira uyu muryango yagaragaje ko ibishoboka ari uko abayislam bo mu Rwanda bari bakwiye kwigira bakirwanaho aho gutegereza inkunga z’abarabu kuko ku bwe yamaze kubarambirwa.

Mufti w’u Rwanda wungirije ati: “ivanwaho rya Bahir ryadukozeho”

Bashir yari yemeye kubakira uyu muryango w’abayislam inyubako y’ubucuruzi yanajyamo ibindi bikorwa byabyarira umutungo RMC, ariko abaturage ba Sudan mu kwezi k’ukuboza 2019 batangiye imyigaragabyo yo kumusaba kwegura bituma igisirikare kimukura ku butegetsi mu kwezi kwa kane uyu mwaka, yari amazeho imyaka 30.

Si ubwa mbere Perezida Bashir yari ashyigikiye umuryango w’abayislam mu Rwanda mu  kuko ari nawe watanze inkunga yo kubaka ishuri rukumbi ryigisha abasheikh mu Rwanda riherereye mu Rwamapala ryatashye mu mwaka w’2008.

Ibibazo bya Politike muri Sudan byakomeje kuba ndanze hagati y’abasirikare n’abaturage b’icyo gihugu kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ku cyumweru tariki ya 17 Kanama nibwo igisirikare cya Sudan cyumvikanye n’abahagarariye abaturage gushinga leta y’inzibacyuho imwe bahuriyeho izamara imyaka itatu.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here