Home Amakuru Ngeze Issa wayoboraga International yashyinguwe

Ngeze Issa wayoboraga International yashyinguwe

1128
0

Ngeze Issa w’imyaka 63 wakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi akanayobora ikipe ya ATRACO akaba yari mu buyobozi bwa Police yitabye Imana azize uburwayi.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, nibwo Ngezi Issa yashizemo umwuka.

Yari asanzwe uzwi cyane mu muryango nyarwanda kuko yabaye mu bikorwa byo gutwara abantu ndetse aba no mu miyoborere y’amakipe ya hano mu Rwanda.

Yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi arimo ikipe yitwaga Terminus zari iza MAGERWA, Ikipe y’igihugu Amavubi na Kiyovu Sports yaje gusorezamo umupira w’amaguru.

Imbaga y’abantu yaje kumushyingura

Abaganiriye na umuyoboro.rw bawutangarije ko Ngeze Issa yari umugabo w’inyangamugayo kandi ukunda abakozi yakoreshaga muri Agence ya International ikorera mu burasirazuba.

“Yari umugabo mwiza, iwe ntiwaburaga abantu nibura nka 20, barya banywa, yafashaga abantu yabanaga na buri wese byagera ku bashoferi ho bikaba ibindi”

Nyuma y’isengesho ry’igicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, al haj Ngeze Issa yakorewe isengesho ryo kumuherekeza ndetse ashyingurwa n’imbaga y’abantu batandukanye bo mu ngeri zitandukanye, zirimo abayislam yafashaga cyane mu bikorwa bitandukanye, abatoza n’abakinnyi b’umupira, abayobozi batandukanye mu nzego za leta n’izigenga.

Imodoka itwaye Ngeze Issa ubwo yagezwaga ku irimbi i Nyamirambo

Ngeze asize abana bane barimo umuhungu umwe n’abakobwa batatu. Yari atuye ku Kabeza muri kicukiro, yari umuyobozi w’icyubahiro w’ikipe ya Asusa fc ikorera muri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here