Amatsinda y’uburenganzira bwa muntu aravuga ko umwarimu muri kaminuza mu bwami bwa Arabiya Saudite witwa Sheikh Omar Al Muqbil yatawe muri yombi nyuma y’ubutumwa shusho bwakwirakwiye annyega ikigo gishinzwe imyidagaduro GEA aho yagaragaje ko gisiba umuco w’abantu bo muri iki gihugu.
Nkuko bisobanurwa n’aya matsinda aharanira ubureganzira bw’abafungwa muri kiriya gihugu aravuga ko abayobozi bo mu gihugu cya Arabiya Sawudite bataye muri yombi uyu mwarimu nyuma yo kunenga ingamba zashyizweho n’ikigo gishinzwe ibyimyidagaduro muri rusange GEA, bifatwa nka bumwe mu buryo bwo kwigomeka ku bwami.
Kuri twitter aba baharanira uburenganzira bw’imfungwa bavuga ko Sheikh Omar al-Muqbil ari umwarimu muri kaminuza w’amategeko ya kislam muri kaminuza ya Qasim yafashwe nyuma y’amashusho yakwirakwiye mu bantu avuga ku bikorwa by’ikigo cya GEA
Bagira bati: “Uku ni ugukomeza gufatwa byinyuranyije n’amategeko bikomeje gukorwa n’ubwami byatangiye gukorwa mu myaka ibiri ishize, ahafatwa abarimu ba kaminuza, abasheikh ndetse n’abishyira bakizana”
Al Jazeera dukesha iyi nkuru ivuga ko mu myaka yashize, iki kigo cyakiriye umubare mwinshi w’abahanzi b’ibyamamare ku isi barimo Mariah Careh, Janet Jackson, na Sean Paul mu rwego rwo kwerekana ishusho y’igihugu cya Arabiya sawudite mu ruhando mpuzamahanga.
Umwaka ushize kandi abayobozi b’iki gihugu batangaje ko hari umugambi wo gushora miliyari 64 z’amadorari y’amerika mu bikorwa byo kwidagadura nka zimwe mu mpinduka za gahunda z’imibereho n’bukungu ziyobowe n’igikomangoma kizaragwa ingoma Mohammed bin Salman
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishyira mu majwi iki gihugu kuba gifunga abajora gahunda zacyo zijyanye n’izi mpinduka kiri gukora, bamwe mu baturage bacyo nabo bakaba batavugarumwe n’izi mpinduka kuko zihabanye n’imyemerere y’idini ya Islam.
Bamwe mu bavugwa ko bamaze gutabwa muri yombi harimo abarimu ba kaminuza, impuguke mu by’ubukungu, abanditsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu baregwa kwigomeka ku gikomangoma n’ubwami muri rusange.
Bihibindi Nuhu