Mu butumwa bwo ku munsi wa gatanu butangwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu nkegngero zawo buca mu nyigisho zitangwa ku misigiti, bwari ubwo kwita ku kibazo cyo kwiyahura ari nacyo cyari kimaze iminsi kivugwa.
Sheikh Omar Joseph Sekamana watanze inyigisho ku musigiti wo mu kigo ndangamuco wa kislam kiri i Nyamirambo yagaragaje ko ubuzima uko bwakomera kose abantu basabwa kwihangana aho gufata icyemezo kibi cyo kwiyahura.
Yagaragaje ko Imana yahaye agaciro ikiremwamuntu ku buryo yamugize ikiremwa gihambaye anakiragiza kuyobora isi.
Zimwe mu mpamvu zituma umuntu yiyahura ni ukubura ibisubizo by’ibibazo bye, gusa uyu musheikh yagaragaje ko Imana ihora isaba ibiremwa byayo kudacika intege mu mpuhwe zayo kuko ibyabuze umunsi umwe hari igihe biza ikindi gihe.
Sheikh Omar Josesph yambwiye imbaga y’abayislam yari yaje gukora isengesho rya Ijuma ko Imana yasabye abatuye isi muri Qoran kutiyica ngo bikure mu mpuhwe z’Imana kuko ari icyaha kibi, anagaragaza ko Imana ifitiye impuhwe ibiremwa byayo kurusha uko umubyeyi agirira impuhwe umwana we.
Yerekanye ko kwiyica bimaze kuba icyorezo ku isi no mu Rwanda kandi ibikorwa byo kwiyahura bigenda byiyongera asaba abayislam kutiyahura kuko uziyica icyo azakoresha aricyo gihano azahabwa ku munsi w’imperuka kuko bitemewe ko umuntu yiyica
Yagize ati: “Icyo uziyicisha hano ku isi n’icyo uzahanishwa ku mperuka, Islam ni idini yaje ije kurinda Nafsi(roho) z’abantu”
Abamenyi mu idini ya Islam basesengura ikibazo cyo kwiyahura aho bavuga ko kwiyahura ari icyaha gihambaye kinasumba kwica.
Zimwe mu ngaruka zitera kwiyahura harimo urukundo z’abakiri bato baba batari bagira ubwenge bugiye hamwe, aho izi nkundo zitwa iza shitani zishuka abakiri bato bakura muri za firime zuzuyemo ububeshyi bukomeye, ndetse no kuba abantu bakunda isi birenze uko bakwiye kuyikunda.
Buri mwaka ku isi abantu barenga ibihumbi 800 bariyahura, bakaba bari mu ngeri zitandukanye aho abenshi baba bakiri bato.
Bihibindi Nuhu