Home Amakuru Umuriro wishe abana barenga 20 muri Liberia

Umuriro wishe abana barenga 20 muri Liberia

693
0

Abana 27 baguye mu nkongi aho abenshi muri bo ari abana bawuguyemo bari mu ishuri ricumbikira abana bafata Qoran mu mutwe riri hafi y’umujyi wa Monrovia.

Uyu muriro wibasiye iri shuri watangiye kwibasira iri shuri riri hafi y’umusigiti ahagana mu gitondo cya kare ubwo abana bari baryamye ubabuza gusohoka muri iyo nyubako

Polisi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko hakirebwa niba nta yindi mirambo ikiri muri iyi nyubako iri ahitwa Paynesville

Perezida w’iki gihugu George Weah yahise ajya gusura ahahiye ndetse abafata mu mugongo, imiryango yababuze ababo.

Nakiriye amakuru mabi,mfata icyemezo cyo kuza aha kwirebera imiryango y’abana baguye muri iyi nkongi ndetse n’umuryango mugari no kwerekana ko turi kumwe”

Yongeyeho ko “Ngira ishavu iyo umuntu umuturage umwe apfuye,none abana barenga 28 bari kuzaba abayobozi bapfa, bari bafite akazoza k’ejo hazaza”

Abishwe n’inkongi y’umuriro bashyirwa mu modoka zabajyanye mu buruhukiro

Umuvugizi wa Polisi  Moses Carter yabwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza ko impamvu yateye iyi nkongi ari ibibazo by’amashanyarazi ariko iperereza ry’icyateye iyi nkongi iracyashakishwa.

Abatangabuhamya barimo uwitwa Pastor Emmanuel Herbert yabwiye BBC ko babyukiye hejuru bumva umuriro utwika ibintu byose ndetse n’akarumbeti kavuzwa cyane.

Ubwo narebaga hanze ndi mu idirishya, nabonye ahantu hose hari kwaka umuriro”

Imirambo y’abitabye Imana izanywe ku musigiti ngo ikorerwe isengesho

Abategetsi bo muri ako gace babwiye AFP ko abana baguye muri iyi nkongi bose hamwe ari 27 barimo abarimu babiri mu gihe abana benshi bari bafite imyaka 10 kuzamuka naho abayirokotse ari batatu barimo uwabayoboraga umwarimu ndetse n’abanyeshuri babiri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here