Umurinzi nimero ya mbere w’umwami Salman bin Abdulaziz wa Arabiya Sawudite yishwe kuri uyu wa gatandatu arashwe ndetse abandi bantu barindwi bari kumwe barakomereka, imirwano urupfu rwavuzwe ko ntaho ruhuriye n’akazi ke yakoraga.
Ikinyamakuru Daily mail cyo mu bwongereza dukesha iyi nkuru kiravuga ko Jenerali Abdelaziz al Fagham yishwe kuri uyu wa gatandatu ku mugoroba mu gace k’uburengerazuba bwa Jedda aho yari yagiye gusura inshuti ye aho ituye, habaho gushwana.
Uyu musirikare yari yagaragaye arinze umwami w’iki gihugu ubwo yakiraga minisiti w’intebe wa Iraq Adil Abdul Mahdi.
Ibiro ntaramakuru bya Arabiya saudite SPA byavuze ko General al Fagham yari yasuye inshuti yitwa Mahdouh al Ali batari baziranye neza
Ibi biro bivuga ko “ubwo baganiraga hagati yabo bombi, Ali yasohotse mu rugo agarukana imbunda ahita rasa Jenerali Fagham, akomeretsa abandi bantu babiri bo muri uwo muryango, aribo umukozi wo mu rugo ukomoka muri Filipine ndetse n’umuvandimwe wa nyir’inzu yakodeshaga”
SPA ikomeza ivuga ko uyu mugabo nyuma yaje kwicwa nyuma yaho inzego z’umutekano zimusabye gushyira imbunda hasi akabyanga ahubwo akomeretsamo abasirikare batanu
Televisiyo y’igihugu Al Ekhbariya yari yatangaje ko urupfu ry’uyu musirikare warindaga umwami rwaturutse ku bibazo bwite yari afitanye n’uyu mugabo ariko ntiyatanga amakuru ahagije.
Abayobozi benshi mu gihugu cya Arabiya saudite babinyujije kuri twiter bagaragaje ko bababajwe n’uru rupfu rw’umurinzi w’umwami nkaho minisitiri w’ubuzima Taufiq Al Rabiah yagize ati: “Mana, muhe imbabazi kandi umushyire mu ijuru rya Paradizo, wubahishe umuryango we kandi ubahe kwihangana no gukomera”
Umujyanama mu rukiko rw’umwami Turki al Sheikh we yagize ati “Twavuganye uyu munsi uri guseka uvuga kuri Riyadh, Imana ikugirire impuhwe wowe Ise wa Abdullah, Ishimwe ni iry’Imana ishyira yashyize igeno kuri we, Siniyumvisha uburyo ntazongera kukubona nyuma y’uyu munsi”
Miliyoni 30 z’abatuye Arabiya Sawudite batewe icyikango n’uru rupfu rw’uyu mujenerali wari umurinzi nimero ya mbere w’umwami.
Arabiya Sawudite iri mu bihugu bifite ibyaha bike cyane by’abantu bakoresha imbunda kubera amategeko akarishye ya kislam ahana abicana bakoresheje imbunda aho abafashwe banyongwa.