Nyuma y’aho ubutegetsi bw’igihugu cya Arabiya sawudite butangarije ko buhagaritse ingendo z’idini ku batuye imijyi ya Makka na Madina hari imisigiti mitagatifu ku bayislam , iyi misigiti yombi kuva kuri uyu wa kane nta bantu bari kuhagaragara.
Uretse isengesho rya Ijuma ryabaye kuri uyu wa gatanu, abari kuhakorera isengesho, umutambagiro bari basanzwe bakora wo kuzenguruka Kabba, inyubako iri hagati mu musigiti wa Makkah wahagaritse mu rwego rwo kwirinda indwara ya Covid-19 iterwa na Virus ya Corona.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, iyi misigiti yombi hashyizweho abapolisi baharinda ndetse hanashyirwaho uruzitiro rutuma nta muntu numwe wakwegera iyi nyubako isanzwe isurwa na miliyoni zirenga 18 buri mwaka mu bihe bisanzwe.
Arabiya sawudite yari yahagaritse Viza ku banyamahanga bajya gukora umutambagiro muto uzwi ku izina rya Umrah mu rurimi rw’icyarabu ariko cyane cyane ikaza ingamba ku bihugu 25 birimo iki cyorezo.
Ubutegetsi bwatangaje ko amasaha y’ijoro nta masengesho y’ijoro yemewe gukorwa ndetse ko na nyuma y’isengesho rya ninjoro ho isaha imwe hazajya hafungwa ndetse na nyuma y’isengesho rya mugitondo hafungwe kandi abemerewe gusura no kuhasengera ari abahaturiye gusa.
Kugeza ubu iki gihugu kiravuga ko abamaze gufatwa na Corona Virus ari batanu ariko kikaba gikomeje gusaba abaturage bacyo kwitwararika no kwirinda ko cyakomeza gusabagira.