Nyuma y’uko kuri uyu wa gatandatu, minisiteri y’ubuzima itangarije ko mu Rwanda hagaragaye uwanduye indwara ya Covid-19, umuryango w’abayislam mu Rwanda umuze gufata icyemezo cyo guhagarika amasengesho abera mu misigiti yo mu Rwanda.
Mu kiganiro Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim amaze guha umuyoboro.rw yawutangarije ko nyuma y’inama bakoranye na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, uyu muryango w’abayislam mu Rwanda wamaze guhagarika gusengera mu ruhamwe mu gihe cy’iminsi 14, ariko ko gusenga ku giti cy’uuntu bitahagritswe.
Yagize ati: “Gusenga ntabwo bihagaritswe, gusenga umuntu ashobora gusenga wenyine, ariko gusenga mu buryo nka kuriya abantu bari hamwe nk’igiterane, na Ijuma n’iswala ibyo birahagaritswe mu gihe cy’iminsi 14”
Umuyobozi w’abayislam mu Rwanda kandi yavuze ko muri iki gihe cyose nta gikorwa kizajya kiba kijyanye n’akazi mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima anasaba abantu kwitwararika no gukurikiza inama za minisitri y’ubuzima.
Muri iki gihe cy’iminsi 14 Mufti w’u Rwanda asaba abayislam gukora amasengesho mungo zabo, bakurikirana amasaha yo gukora isengesho ariko kandi banasaba cyane iki cyorezo kikarwanywa.
Sheikh Hitimana Salim kandi avuga ko islam yahaye abayislam ubutaka bwose bwo ku isi ubukoreraho isengesho bityo iki cyemezo kikaba nta muyislam cyatungura ndetse kikaba kiri no mu mahame y’Intuma yimana Muhamad.
Yagize ati: Islam idutegeka ko umuyislam aho ari hose Imana yamuhaye ubutaka bwose n’ahantu ahari hose yahakorera amasengesho mu rwego rwo gukora gahunda ze zo kugandukira Imana”
Abayislam bakora amasengesho atanu ku munsi mu bihe bitandukanye birimo mbere y’uko umuseke utambika, mu mashoka, ku gicamunsi nimogoroba ndetse na ninjoro, hakiyongeraho isengesho ryo kuwa gatanu rya (ijuma) yose akaba yahagaritswe mu gihe cy’iminsi 14.
Kuva kuri uyu gatandatu nibwo minisiteri y’ubuzima yatangaje umuntu wa mbere wanduye iyi virus ya Corona waje avuye Mumbai mu buhinde, yinjiye mu gihugu cy’u Rwanda tariki ya 8 werurwe. Uretse kuba imisigiti itongera gukorerwamo isengesho n’ibindi bikorwa byose byo mu mbaga mu Rwanda bikaba bihagaritswe.