Home Amakuru Sheikh Abdul Karim Harerimana arasaba abayislam kwirinda ibihuha

Sheikh Abdul Karim Harerimana arasaba abayislam kwirinda ibihuha

1721
0
Sheikh Abdul Karim Harerimana Photo Imvaho Nshya

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa whatsapp rwitwa “twige” rwigisha inyigisho z’idini ya Islam,  Sheikh Abdul Karim Harerimana umwe mu bari mu rwego rw’inararibonye mu Rwanda yasabye abayislam kwirinda ibihuba muri ibi bihe isi yugarijwe n’indwara ya Covid19.

Sheikh Abdul Karim yatangarije abari muri uru rubuga ko ubusanzwe umuyislam asanzwe ari umuntu ukeye(smart) bityo bagomba kwirinda amagambo avugwa na bamwe mu bantu bigize abamenyi muri islam bagatangaza amakuru badafitiye gihamya bavuga ko batanga umuti w’iyi ndwara.

Yagize ati: “ Umuyislam ubundi aba akwiriye kuba ari smart, umuntu usobanutse, ujijutse , aho ari hose yakagombye kuba intangarugero, ntabwo ari umuntu ugendera ku bihuha, ntabwo ari umuntu ugendera ku bintu bitumvikana mu bwenge ntabwo ari umuntu wakira amagambo ya buri muntu wese uturutse ku ruhande.”

Aha iyi nararibonye muri politike y’u Rwanda yagaragazaga ubutumwa bwatambutse ku mbuga bw’umugore wavugaga ko ngo yarose cg yabonekewe, nk’ahoa garagaza ko yabonye umuti nyamara ari ukubeshya.

Uyu mugore uvugwa ko yarose cyangwa yabonekewe, avugwaho ko ngo yatumwe n’intumwa y’Imana Muhamad nyamara ibi bihaba bihabanye n’imyemerere y’idini ya Islam yemera ko guhishurirwa byahagaze.

Sheikh Abdul Karim yasabye abayislam kwirinda ibihuha bagafata ingamba zo gukomeza kwirinda  bagendera ku mabwiriza bahabwa n’ababishinzwe baba inzego za leta n’izidini mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Yagize ati: “Aba bantu baratuma iki cyorezo gikwirakwira kurushaho, kuko baratuma mwanga gukurikirikiza amabwiriza muhabwa n’inzego z’ibishinzwe, baratuma mutubahiriza amabwiriza muhabwa n’abayobozi b’idini ryanyu, baratuma mutubahiriza inyigisho muri guhabwa kuri zino mbuga n’ahandi mujye gukurikira ibintu by’ibihuha gusa.”

Uretse ubu butumwa bwa Sheikh Abdul Karim Harelimana inararabonye ku mateka yaba y’abayislam na politike mu Rwanda, inzego zitandukanye zirakangurira abaturage kwirinda ibihuba bitambutswa ku mbuga zitandukanye, abanyarwanda bagasabwa kubahiriza amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Photo: Imvaho Nshya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here