Mu itangazo ryashyizweho na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Mata 2020, rimenyesha aba Imam bayobora imisigiti, uturere n’intara mu muryango w’abayislam mu Rwanda RMC kwimenya kuko batazabona umushahara (agahimbazamusyi) wa Mata bitewe n’ibibazo by’ubukungu
Iri tangazo rivuga ko bitewe n’ibihe bidasanzwe bijyanye n’icyorezo cya Korona Virusi, byateje ingaruka ku buzima bw’uyu muryango bwandikiye abayobora urwego rw’intara ko bagomba kumenyesha inzego z’umusigiti, akarere n’intara ko agahimbazamushyi bahabwaga katazaboneka.
Muri iyi baruwa, Mufti w’u Rwanda avuga ko mu buzima busanzwe ka gahimbazamushyi kava ku mugisiti no mu bindi bikorwa biwinjiriza ariko kuri ubu bikaba bitagikora.
Iri hagarikwa ry’umushahara cyangwa agahimbazamusyi ku bayobora imisigiti rikaba rizasubiraho igihe ibikorwa bizaba byongeye gukorwa,hamaze guhashywa icyorezo cya korona Virus.
Umwe muba imam twaganiriye yadutangarije ko ari kuriya babonye iyo baruwa yo Mufti ko nta kindi bayongeraho uretse kuba igiye kubagiraho ingaruka mbi mu miryango yabo.
Muri ibi bihe leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Korona Virusi, yasabye abanyarwanda kuguma imuhira, bituma ibikorwa byose bihagarara byari byabanjirijwe n’amabwiriza yo guhagarika insengero, n’ahandi hantu hose hahurira abantu benshi.
Ndumva hakorwa list ya ba Imam batameze neza kurenza Abandi noneho inkunga yakusanyagwa yo Gufasha abahuye n’ingaruka za Corona then bagaherwaho yaba itabonetse Bakamenyeshe bamwe mubayislam bakagira icyo bakora Tugasangira ducye duhari ….Allah Atwohereze kuko izi ni ingaruka mbi zitagiye kugararaga zicyi cyorezo …kandi haracyari kare n’izindi ziracyaza Twibigira imikino rero Ahubwo ufite uko Atabara yatabara kuko Aba bavugwa muri iri tangazo ni Abavandimwe bacu , Abarimu bacu , inshuti zacu…..Ufite uko Afasha cg Atabara nahere kubari iruhande rwe mbibutsa ko Gufasha no kugira neza Ari bimwe mubikorwa bihambaye tuboneramo ibyiza bihoraho