Home Amakuru Kiramuruzi: Umukecuru w’imyaka 66 arasaba abantu bose, umutima wa kimuntu

Kiramuruzi: Umukecuru w’imyaka 66 arasaba abantu bose, umutima wa kimuntu

1289
0

Nkuko bisobanurwa n’umuckecuru Mukankusi Zena uzwi ku izina rya Mama Muniru w’imyaka 66, utuye mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, yemeza ko mu gihe cya jenoside guhisha umututsi byari ikintu gikomeye ariko umutima wa kimuntu ari imwe mu nzira yatumye abasha nibura kurengera ubuzima bw’umuntu.

Mu kiganiro yagiranye na umuyoboro.rw, Mukankusi Zena avuga ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, we n’umugabo we ( nawe waje kwitaba Imana) mu rugo rwabo bakiriye umugabo wari umucuruzi witwa Mirindi Selemani amara iminsi itatu ahihishe akomeza urugendo rwe ahitwa i Businde.

Mukankusi avuga ko Umugabo we witwaga Hamdun ariko wari uzwi ku izina rya Hamdun kadogo wari Imam w’umusigiti wa kiramuruzi, yari asanzwe yigisha Seleman Mirindi bituma anamuhungiraho nyuma y’uko interahamwe ziciye umugore we.

Uyu Selemani Mirindi, Mukankusi avuga ko ariwe muntu wa mbere muri Kiramuruzi interahamwe zagabyeho igitero zinamwicira umugore bituma ahungira k’uwari umuyobozi w’umusigiti, ariko afite ubwoba bwinshi kandi yahungabanye.

Nubwo uyu mugabo yavuye iwabo ariko ko umugabo we yahoraga ajya kureba aho yagiye kwihisha, agakomeza no kumuhumuriza mu rwego rwo kumuba hafi.

i kiramuruzi, Ku muhanda aho Mukankusi Zena atuye

Mukankusi avuga kandi ko amwe mu hahirwe abantu ba Kiramuruzi bagize ni uburyo interahamwe zo muri Kiramuruzi zahugiye cyane mu gusahura, kurusha kwica bituma ndetse n’inkotanyi zihagera hatari hicwa abantu benshi, zihungira muri Tanzaniya nyuma y’ubwicanyi.

Mu magambo ye avuga ko nawe ubwe yatotezwaga kubera uburyo ari muremure, akazizwa kuba umugabo we n’umwana we w’imfura yaranze kujya mu bwicanyi, bigatuma bamukemanga ko nawe ashobora kuba ari umututsi.

Uyu mukecuru yishimira kuba uwo bagize uruhare akarokoka akiriho, ndetse n’abandi bagiye bihisha mu masaka bakababona bakaryumaho, kandi ko kugira neza aricyo kintu gikomeye umuntu yari akwiye kwiga nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi.

Ariko biterwa n’umutima w’umuntu,hari igihe uba ufite impuhwe noneho wareba umuntu ukabona ni kimwe nawe, yaremwe nka we,ku buryo utamuhisha ngo ujye kumuhururiza ngo baze bamwice, burya biterwa n’umutima w’umuntu , ukagira uti nibamwica nanjye banyice, kuko ntabwo umuntu yaza aguhungiraho ngo umwange”

Yemeza ko guhisha umuntu umwe atari ibintu byari byoroshye kuko hari abantu banze no guhisha ababo, yabwiye umunyamakuru wa umuyoboro.rw ko aho bakuye ubwo butwari bwo guhisha umuntu babihera ku buryo ababyeyi babo babareze.

Asaba abakiri bato kwitwararika no kuharanira kuba beza , barangwa no kugirira ineza buri wese ,asaba Leta gukomereza aho igeze mu kwigisha abantu kuba umwe, ari nayo nzira yo kubaha ejo heza h’u Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here