Home Amakuru Agapfukamunwa, ingamba ikomeye yo kwirinda covid19” Dr Ngamije

Agapfukamunwa, ingamba ikomeye yo kwirinda covid19” Dr Ngamije

486
0

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwambara agapfukamunwa  nka bumwe mu buryo bwo kwirinda icyorezo cya koronavirus.

Mu kiganairo yagiranye na radio Rwanda, yatagaje ko iki cyemezo cyafashwe na leta y’u Rwanda cyo kwambara udupfukamunwa kije gisanga ibindi byemezo byagiye bifatwa mu kwirinda ikwirakwiza rya covid19.

Minisitiri w’ubuzima yavuze ko abanyarwanda bose bagomba kukambara aho bari hose haba abubahiriza guma mu rugo ndetse n’abafite impamvu zituma bava imuhira.

Yagize ati: “Ni icyemezo cyafashwe ko abanyarwanda bagomba kukambara bose, urabona ko nanjye naje nkambaye (muri studio) ni  ukuvuga ko twese tugomba kukambara igihe turi mu ngo n’igihe dusohotse”

Avuga ku kamaro k’agapfukamunwa minisitiri Ngamije yavuze ko gatuma ukambaye adashobora kwanduza mugenzi we uri imbere ye, ikaba ingamba ikomeye mu kwirinda iki cyorezo

Yagize ati: “Twese tutwambaye rero ni imwe mu ngamba ikomeye izatuma tuguma gukumira ikwirakwira ry’icyorezo  ndetse bikazanadufasha mu minsi iri imberemu zindi ngamba zafatwa ku bijyanye ni uko icyorezo twacyirinda muri  rusange mu baturage”

Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’ubuzima atangaza ibyerekeye agapfukamunwa

Minisitiri w’ubuzima yavuze ko kuri ubu turi gukorwa ku buryo kuwa mbere ku isoko ryo mu Rwanda hose tuzaba twabonetse kandi tukaba duhendutse buri wese ashobora kugahaha.

Utu dupfukamunwa turi gukorwa tuzaba dukozwe mu bitambaro ku buryo dushobora gukoreshwa inshuro 5, aho ugakoresha azajya akameza akakanika,

Mu Rwanda umuntu wa mbere yagaragaye tariki 13 z’ukwezi kwa gatatu, mu gihe cy’iminsi 35 abagaragayeho virus ya Corona ni 144 harimo abakize 69 mu gihe ibipimo bimaze gufatwa birenga 6200.

Minisiteri y’ubuzima iravuga ko mu mpera z’iki cyumweru utu dupfukamunwa dutangira kuboneka ku isoko, ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti kikaba cyamaze gutangaza ko inganda 27 arizo zahawe inshingano zo gukora utwo dupfukamunwa.

Photo: RBA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here