Home Amakuru UAE : Hashyizweho amande akakaye ku batangaza ibihuha

UAE : Hashyizweho amande akakaye ku batangaza ibihuha

469
0

Leta zunze ubumwe z’abarabu kuri uyu wa gatandatu zashyizeho amande arenga amadorari ya 5000 ku bantu bose bavuga ibihugu bishingiye ku buzima kuri iki cyorezo cya koronavirusi

Aya mande angana n’amadirham 20,000 angana n’amadorari arenga 5000, inama y’abaminitiri yayabashyiriyeho abantu bakomeje gukwirakiza ibihuha muri iki guhugu gifatwa nk’icy’ubucuruzi  ku isi, kuri iyi ndwara ikomeje kwibasira isi muri iki gihe.

Ibinyujije ku rubuga rwa tweeter, Minisiteri y’ubuzima muri UAE ivuga ko yashyizweho aya mande kubera ko hari amakuru akwirakwizwa kuri iyi ndwara.

Dr Farida Al Hosani umuvugizi w’urwego rwushinzwe ubuzima muri UAE

Iri tangazo rigira riti: “Birabujijwe rwose kuri buri muntu utangaza cyangwa utangaza ibyatangajwe, ukwirakwiza amakuru y’ibihuha,uyobya uburari, ubeshya, utangaza amakuru anyuranyije n’amahame yashyizweho na minisiteri y’ubuzima no gukumira icyorezo cyangwa abashinzwe umutekano akoresheje itangazamakuru, imbuga nkoranyambuga n’ubundi buryo bwose bwo gutangaza butagenzuwe”

 Inama y’abaminisitiri muri iki gihugu ivuga ko utangaza amakuru utari minisiteri y’ubuzima aba akoze amakosa agahanishwa amafaranga akoreshwa muri iki ghugu 20,000

Dr Farida Al Hosani, umuvugizi w’urwego rw’ubuzima muri UAE mu kiganiro yatangaje ko aya mabwiriza agiye gushyirwamo imbaraga asaba abantu kwirinda gucimbwa amande.

Uyu muvugizi avuga ko gukurikiza amabwiriza n’ingamba zashyizweho bitarangira mu kuyashyira mu bikorwa gusa ahubwo harimo no guhanahana amakuru y’ingenzi kuri iyi ndwara ya Covid19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here