Ubuyobozi bw’umuryango w’abayislam mu Rwanda RMC buratangaza ko igikorwa cyari cyarahagaritswe cy’umuhamagaro ku bayislam kizwi mu rurimi rw’icyarabu nka Adhan cyasubiyeho ariko kigakorwa mu ndangururamajwi mu buryo bwubahirije amabwiriza.
Adhan ni umuhamagaro abayislam bakoresha iyo bahamagaraga igihe cyo gukora isengesho kuva mu rukerera kugeza mu ijoro, uyu muhamagaro ukaba wari warahagaritswe ubwo let yafataga ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Koronavurus.
Mu itangazo uyu muryango wasohoye ryamenyeshaga abayislam ko bemerewe ko hatorwa Adhana(soma AZANA) ku misigiti ariko igatorwa mu ijwi ryo hasi ariko ko uyu muhamagaro atari uwo kubahamagarira gukora isengesho ko ahubwo ari ukubibutsa amasaha yo gusenga ageze bakayakorera imuhira.
Kuva tariki ya 16 Werurwe uyu mwaka leta yashyiraho amabwiriza yo kwirinda koronavirusi yo guhagarika ahateranira abantu benshi harimo imisigiti, amashuri,ubukwe n’ibindi, abayislam nabo ntibongeye gukora isengesho ndetse n’uwo muhamagaro uhita uhagarara.
Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro.rw Mufti w’u Rwanda yagaragaje ko koko bemerewe gutora adhana ariko ko muri ibi bihe ikajyana n’ubutumwa bwo kuguma mu rugo birimo kubaburira.
Yagize ati: “Muri Adhana zo mu bihe nk’ibi, habamo no kubwira abantu no kubabura icyo kintu gituma bataboneka mu musigiti nk’uko bisanzwe,habamo no kubabwira ngo “Swalu fi buyutikum” Musengere mu mazu yanyu hanyuma hakabaho no kubabwira ubutumwa bw’uburyo bakwiye kwifata bagomba kwifata muri ibi bihe bikomeye kugira ngo abantu badakwirakwiza iki cyorezo”
Kuri ubu uyu muhamagaro uzajya ukorwa uzajya usaba abayislam gukorera isengesho mu ngo zabo, uyu muhamagaro (azana) mu gihe cy’igisibo ugira umumaro ukomeye kuko mu masaha y’umugoroba iyo bawumvise nibwo bafungura na none bagatangira igisibo ari uko bawumvise.