Kuva mu kwezi kwa gatatu, igihugu cy’ubutaliyani nibwo bwa mbere cyagira umubare muto w’abahitanywe n’iki cyorezo cyo koronavirusi, kikaba kinateganya kongera gufungura ubucuruzi ariko amashuri agakomeza gufungwa.
Kuri iki cyumweru nibwo igihugu cy’ubutaliyani cyatangaje ko kuva tariki ya 14 Werurwe umubare w’abantu bishwe na covid19 wagabanuts, aho abanduye bageze kuri 260.
Iki cyizere cyatangiye kuri uyu wa gatandatu ubwo hari habonetse abantu bahitanywe na Koronavirusi 415.
inkuru dukesha dailymail iravuga ko uretse abamaze guhitanwa n’iki cyorezo, ikigo Civil Protection agency kivuga ko n’imibare y’ubwandu bushya kuri iki cyorezo nayo yatangiye kugabanuka iva ku bantu 2357 bagera ku 2324 mu gihe cy’iminsi 6 gusa.
Aya makuru yo kugabanuka kw’abantu bicwa n’iyi ndwara byatumye minisitiri w’intebe Guiseppe Conte atangaza ko ibikorwa by’ubucuruzi bishobora kongera gufungura nyuma y’amezi abiri bari muri gahunda ya “guma mu rugo”, cyakora atangaza ko amashuri azafungurwa nibura mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.
Guissepe yavuze ko tariki ya 04 Gicurasi, leta izashyiraho uburyo imwe mu mirimo izongera gukora ariko hagakomeza kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cya koronavirusi, kandi ko iki cyorezo gikomeje guhungabanya ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati: “Ntidushobora gukomeza gufunga, igihugu cyaguye mu gihombo, ibi birahagije”
Ubutaliyani nicyo gihugu cyabanje kugira abafite ubwandu benshi ku mugabane w’uburayi nyuma nyuma y’uko kivuye mu gihugu cy’ubushinwa, gifite abantu banduye Koronavirusi 197,675 mu gihe abahitanywe nacyo ni 26,664 mu gihe abanaze gukira ari ibihumbi birenga 64.
Mu bantu barenga ibihumbi 100 bakirwaye, ubutaliyani buravuga ko abarebye cyane (serious critical) barenga gato 2000, ibi bikaba bikomeje gutanga icyizere kuri iki gihugu, uretse iki cyizere ubutaliyani buvuga ko bwapimye abantu miliyoni irenze imwe muri miliyoni 60 z’abatuye iki gihugu.
Photo: Dailymail