Home Amakuru Covid 19: Isengesho ry’ilayidi ryabereye mu rugo

Covid 19: Isengesho ry’ilayidi ryabereye mu rugo

629
0

Kuri iki cyumweru nibwo imbaga y’abayislam hirya no hino ku isi, yizihije umunsi mukuru wa Iddil Fitri, ni umunsi mukuru abayislam bawitabiriye batemerewe gusurana no kwishima mu ruhame bitewe n’icyorezo cya koronavirus.

Mu buryo bugoye cyane, kubona aho abayislam ba hano mu mujyi wa Kigali bakoreye isengesho kuko rikorwa hakiri kare ndetse rigakorerwa mu ngo z’abantu.

Benshi mu bayoboye isengesho twavuganye badutangarije ko barikoreye mu ngo zabo kubera ko zitari zemewe gukorerwa mu misigiti cyangwa se mu mbuga ngali aho basanzwe bazikorera.

Munyaneza Issa utuye i nyarugenge yadutangarije ko ari ubwa mbere abonye ilayidi idasanzwe kuko yayikoreye imuhira we n’umuryango we, ariko ko ibibazo byari byinshi ku bana be bari mu kigero cy’imyaka 6.

Munyaneza ati: “ Nibyo nayikoreye imuhira, ntabwo bimeze nko kuyikorera kuri stade, abana bambajije bati ko twajyaga kuri stade tukaba turikoye mu rugo ni ukubera korona”

Mukamana Assia (izina twamuhaye) twahuriye inyamirambo ku isoko agiye kugura akaboga (nkuko abyivugira) avuga ko nyuma yo gukora isengesho mu rugo ubuzima bwakomeje kandi bagiye gukora ibindi bikorwa.

Yagize ati: “ Gukorera isengesho mu rugo birumvikana byatewe n’ingamba, icyo ndi kureba ubu ni uburyo bwo kwirinda, nyine ilayidi yarangiye twayikoreye iwacu reka turebe ko umwaka ushize nitugerayo tuzayisarira mu ruhame”

Nubwo iri sengesho ryakorewe mu rugo, ntibyabujije bamwe mu bayislam kugaragara ku mbuga nkoranyambuga bagaragaza ko bishimye banashimira Imana kuba yarabashoboje gusoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan amahoro.

Uretse iri sengesho ryabereye mu ngo uyobora umuryango w’abayislam mu Rwanda (RMC) Sheikh Hitimana Salim, n’uyobora urwego rw’abasheikh bo mu Rwanda (Majris Shuyuh), uyobora abayislamukazi mu muryango w’abayislam mu Rwanda, n’abandi bantu babiri nabo bakoreye isengesho ry’ilayidi muri studio za televiziyo y’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here