Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya koronavirus, igihugu cya Arabiya sawudite cyashyizeho ingamba zikomeye ku bitabira imisigiti yose yo muri icyo gihugu, izi ngamba kandi zikaba zinareba imisigiti mitagatifu ya Makka na Madina, zirimo kujya gukora isengesho witwaje icyo ukoreraho isengesho (umuswala).
Izi ngamba dukesha urubuga nkoranyambaga rwa twitter rwa Haramain rugaragaza zimwe mu ngamba zafashwe zizafasha kudasakaza iki cyorezo ariko zo zikurikira
- Gukaraba intoki cyangwa gukoresha umuti wa Alcool mbere cyangwa nyuma yo kujya gukora isengesho ku musigiti,
- Abasaza cyangwa abarwayi ntibemerewe kujya gukora gusenga
- Gushyira Qoran muri telefoni (app) kugira ngo arizo zikoreshwa mu kuzisoma, aho gukoresha iziba ziri mu musigiti
- Buri wese arasabwa kwitwaza umuswala (icyo gusengeraho) yarangiza gusenga akawuzinga akawujyana.
- Gushyira intera ya metero 2 no kudasuhuzanya mu biganza
- Abana bato ntibemerewe kujya ku musigiti,
- Gusenga bambaye akapfukamunwa n’amazuru,
- Kujya gukora isengesho bafite isuku (Udhu’u) bakoreye mu rugo,
- Kwirinda guhurira ku marembo cyangwa imiryango y’umusigiti,
- Imisigiti izajya ifungurwa 15 mbere y’umuhamagaro uzwi ku izina rya adhana, ifungwe nyuma y’iminota 10 hamaze gukorwa isengesho,
- Kugabanya igihe kiri hagati yo guhamagarirwa gukora isengesho n’isengesho nyirizina kikaba iminota 10,
- Gufungura amadirishya n’inzugi z’imisigiti kuva abantu binjiye kugeza basohotse mu misigiti,
- Gukura Qoran zose mu musigiti n’ibindi bitabo by’idini mu buryo bw’agateganyo,
- Gufunga utumashini dutanga amazi yo kunywa n’amafirigo,
- Birabujijwe gutanga amazi n’ibiryo mu misigiti,
- Gufunga ubwiherero bwose n’ahantu ho kwiyuhagirira
- Gukomeza guhagarika gahunda z’amasomo atangwa mu musigiti, ndetse n’amasomo ya Qoran n’ibindi bijyanye no kwigisha.
Izi ngamba zose, iki gihugu kivuga ko zishobora gukoreshwa no mu yindi musigiti hirya no hino ku isi mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo cya koronavirus.
Arabiya sawudite nicyo gihugu cy’abarabu kiza ku isonga mu kugira abantu benshi bamaze kwandura indwara ya Covid19 aho ifite abarenga ibihumbi 78, naho abahitanywe nayo ni 425, Iki gihugu kandi kikaba aricyo gifite imisigiti mitagatifu.