Home Amakuru Ubwongereza: Raffia Arshad abaye uwa mbere mu guca imanza yambaye Hijab

Ubwongereza: Raffia Arshad abaye uwa mbere mu guca imanza yambaye Hijab

557
0

Raffia Arshad niwe muyislamukazi wa mbere ubaye umucamanza mu bwami bwose bw’ubwongereza, ugiye kujya aca imanza yambaye imyenda  isanzwe ‘abacamanza akarenzaho Hijab (umwenda uzwi cyane ku bayislamukazi)

Ibinyamakuru byo ku mugabane w’uburayi birimo Paris Matcha na BBC biravuga ko uyu mugore w’imyaka 40 y’amavuko yabaye umucamanza wa mbere uzajya aca imanza yambaye imyenda ihishe umusatsi, amatwi n’ijosi rye muri ubu bwami bwose.

Ikiganiro yahaye ikinyamakuru cyo mu bwongereza Metro, Raffia, umugore w’abana batatu yatangaje ko yarose kuzaba umucamanza mu myaka 11 ishize ariko akibaza ibibazo byinshi by’uburyo yaba umucamanza mu gihe abawukora batambara uko we asanzwe yambara.

Nyuma yo kumara igihe yunganira abandi mu nkiko yatangarije ibinyamakuru byo mu bwongereza ko yakiraga umubare mwinshi w’abantu umwandikira amabaruwa amushimagiza nyuma y’uko agizwe umucamanza.

Raffia avuga ko ubwo yari akiri umunyamategeko abantu benshi bajyaga bamwikanga ku buryo hari abakiriya yagiraga bagatungurwa no kubona yambaye kislam, ariko ko bagenda babimenyera.

Uyu muyislamukazi yahakanye ko yahawe akazi ko kuba umucamanza kubera ko yitwikira igitambaro ko ahubwo hagendewe ku bushobozi bwe kandi ko yanze gukuramo icyo gitambaro.

Yagize ati: “abategetsi mu by’ubucamanza buri gihe buba bushishikajwe no kuzamura ireme nibo bafashe icyemezo cyo kungira umucamanza kubera ko mbishoboye ntabwo ari uko nambara gutya”

Ishyirwaho rya Raffia Arshad ryishimiwe n’abacamanza benshi bo ku isi barimo abazwi cyane banashishikariza abandi bayisalam kuba abacamanza, muri abo harimo uwitwa Vickie Hodges na Judy Claxton aho bagize bati: “Raffia yafunguye inzira ku bagore b’abayislamukazi mu buzima nk’ubu”

Mu gihe kinini akora mu butabera, uyu mugore yakoze muri za serivisi nyinshi zirimo ibijyanye no gushyingira ku ngufu, kwangiza imyanya ndangabitsina by’abagore, ndetse n’ibijyanye n’amategeko ya kislam, ibi byose bikaba byaratumye avugwa nabi bitewe n’uburyo yagiye abyitwaramo.

Mu mwaka 2001, umwe mu bantu bo mu muryango we yamugiriye inama yo gukuramo Hijab kugira ngo abone buruse yo kwiga, gusa ngo we yafashe icyemezo cyo kuyambara mu rwego rwo kurushaho kwemera uwo ari we no guharanira kwemerwa uko ari  kandi ko bitamubuza gukora umwuga we.

Raffia Arshad ni umwe mu bagize abacamanza mu rukiko rwa St Mary’s mu mujyi wa Nottingham, yakiriye ibaruwa imugira umucamanza mu cyumweru gishize.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here