Buri mwaka hirya no hino, isi yizihiza iminsi mukuru ya Noheri n’ubunani, abayislam ariko bakaba iyi minsi batayizihiza ariko cyane cyane uwa Noheri bavuga ko batawizihiza kuko harimo ibijyanye n’imyemerere kandi bo batemera harimo kwizihizwa ivuka rya Yezu ufatwa nk’Imana cyangwa se umwana w’Imana.
Mu gushaka kumenya impamvu nyamukuru ituma abayislam batizihiza Noheri twegereye bamwe mu bayislam batandukanye bagira icyo badutangariza ku bijyanye n’iyi minsi mikuru.
Uwimana Asiya umuyislamukazi twasanzwe mu murenge wa Nyakabanda yadutangarije ko kuba batizihiza umunsi wa Noheli n’ubunani hari aho bihura n’imyemerere yabo, aho batemera ko Yezu atavutse kuri tariki ya 25 Ukuboza.
Naho Munyemana Issa Yusufu nawe atangaza ko kuba batizihiza umunsi mukuru wa Noheli utajyana nibyo idini ya islam yemera kuko abayislam batemera ko Yezu ari Imana cyangwa intumwa y’Imana, ndetse akanemeza ko mu mpera z’uku kwezi kwa 12 bagufata nk’ugusanzwe.
Yagize ati: “Islam itubwira ko Yezu ari intumwa y’Imana, abakirisitu bakemera ko ari Imana, kutizihiza Noheli cyangwa kwifatanya nabo ni inyigisho zimaze igihe zitubwira ko imyemerere yacu n’abakirisitu atari imwe, ariko ntibitubuza kubana nabo”
Nubwo abayislam bavuga batya, hari bamwe mu bakirisitu nabo bavuga ko umunsi wa noheli bawizihizanya na bagenzi babo b’abakirisitu ariko ko bigoye ko watumira umuyislam ngo azakwitabire, umwe muri bo twavuganye witwa Muhawe utuye mu Biryogo avuga ko kubera kubana n’abayislam nabo bamenye ko uyu munsi batawizihiza, agira ati: “Njye natangajwe no kumva ko abayislam batizihiza Noheli, nabibajije umucuti wanjye ambwira ko impamvu ukomeye ari uko batemera iryo vuka rya Yezu bituma mbisobanukirwa, ariko nyine byarantangaje, gusa ubunani tuba turi kumwe kandi mbona bwo babwizihiza bakanishima”
Mu kiganiro twagiranye na Sheikh Nshimiyimana Omar Joseph umwe mu basheikh bo mu Rwanda yadutangarije ko kuba abayislam batizihiza iminsi mikuru y’ubunani na Noheli, abamenyi babivugaho mu buryo butandukanye.
Avuga ko abamenyi bose bemeranyije ko kwizihiza Noheli ari Haram(Ikizira) mu idini ya islam kubera ko abakirisitu baba bavuga ko Yezu yazutse mu myemerere ya gikirisitu Yezu akaba afatwa nk’umwana w’Imana kandi Imana itabyara itabyarwa.
Naho ku bunani hari bamwe mu bamenyi bavuze ko kuba umuyislam yakwizihiza ubunani ntacyo bitwaye kubwo kuba isi yose ikoresha karendari ya geregwari ikaba ikoreshwa mu buzima bwose butandukanye.
Nubwo avuga ko hari abavuga ko ubunani bwemewe hari abandi bavuga ko butemewe bitewe n’ibikorerwa muri uwo munsi nko kuba haba ubwangizi n’ubwononnyi bukorwa bigatuma uwo munsi uba ikizira (Haram)
Abamenyi mu idini ya islam bavuga ko kutifatanya n’abakirisitu kwizihiza Noheli bitaba impamvu y’imibanire mibi kuko hari byinshi bihuza abayislam n’abakiriitu bitari Noheli nko gufatanya mu bucuruzi, mu mibereho myiza no mu bindi bikorwa.
Ni iyihe minsi yemewe muri Islam
Sheikh Omar Joseph avuga ko muri islam, iminsi mikuru muri islam ari ibiri ariyo umunsi wo gusoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan (soma Ramazani) uzwi kwa iddil fitri, abayislam baba bamaze iminsi 29 cyangwa 30 bari mu gisibo, ndetse n’umunsi mukuru w’igitambo (iddil Adha), Iyi minsi hiyongeraho n’umunsi ngarukacyumweru wa Ijuma uba buri wa gatanu.
Uyu musheikh kandi avuga ko uretse iyi minsi mikuru hari n’indi y’ihariye ikorwa n’umuntu ku giti cye, ariko ikaba yemewe n’idini nk’umunsi wo kwishimira ko umwana yavutse uzwi nka Hakika, n’umunsi wo gushyingiranwa.
Hari kandi indi minsi idafite aho ihurira n’imyemerere y’idini ya Islam nko kuba umuyislam yakwishimira kuba yarangije Kaminuza, nko kwishimira kuba yabonye urubyaro mu gihe yari yararubuze n’indi minsi y’umuntu udafite aho ihuriye n’idini ya islam.