Home Amakuru Abayislam bashimishijwe n’uburyo Perezida Kenyata yubashye Adhana

Abayislam bashimishijwe n’uburyo Perezida Kenyata yubashye Adhana

338
0

Abayislam bo muri Afurika y’iburasirazuba kuri iki cyumweru bashimishijwe n’igikorwa cyakozwe na perezida Uhuru Kenyata cyo guhagarara kuvuga ubwo Adhana yatorwaga, ari mu muhango wo gusezera Nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuri witabye Imana tariki ya 17 Werurwe uyu mwaka.

Bamwe mu bayislam bo muri aka agace k’afurika y’uburasirazuba batangarije ibinyamakuru bitandukanye harimo na umuyoboro.rw ko bashimishijwe no kuba perezida uhuru Kenyata ubwo yagezaga ijambo rye ku mbaga yari yaje guherekeza Magufuri yarahagaze ubwo umuhamagaro w’abayislam (Adhana) wavugwaga ku musigiti uri hafi aho.

Umwe muri abo bayislam ni uwitwa Uwimana Issiaka ukorera mu mujyi wa Kigali wagize ati: “Perezida Uhuru yarantangaje ubwo yumvaga Adhana agahagarika ijambo rye, yanyeretse ko Kenya yateye imbere cyane ku myumvire ku bayislam”

Hitimana Asuman utuye i Gikondo nawe yadutangarije ko kuba Perezida Uhuri yarategereje adhana igasozwa ari igikorwa cyerekena kubaha cyane amagambo y’Imana no kubaha abayislam.

Sheikh Nsangira Abdulhamid utuye mu gihugu cya Arabiya Saudite yadutangarije ko ubusanzwe mu idini ya Islam, umuhamagaro uzwi nka Adhana iyo uhamagaraga atangiye guhamagara abantu bose bagomba gusubira mu magambo aba avugwa.

Yagize ati: “Intumwa y’Imana yaravuze iti nimwumva adhana mujye musubiramo ibyo utora adhana avuga navuga Allah akbar, Allah akbar namwe mujye muvuga Allah akbar Allah akbar , iyo ikaba ari sunna ikomeye”

Yakomeje avuga ko ku byo Perezida Uhuru yakoze byamusigiye ishusho ikomeye yo kugaragaza ko yubaha anaha agaciro abayislam.
Mu mujyi wa Dodoma ari nawo murwa mukuru wa politike, niho Nyakwigendera Magufuri yasezereweho, umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 9 byo ku mugabane w’afurika ndetse n’abandi bayobozi bakuru bahagarariye abakuru b’ibihugu muri uwo muhango.
Yitabye Imana kuwa gatatu tariki ya 17 werurwe 2021, azize indwara y’umutima nyuma y’ibyumweru bitatu atagaragara mu ruhame, biteganijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa kane tariki ya 25 werurwe 2021

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here