Kuva tariki ya 31 z’ukwezi kwa munani 2021 hari abayislam bagera ku 10 baburiwe irengero aho imiryango yabo ivuga ko batazi aho bari ndetse bakemeza ko nta kibazo bari basanzwe bafitanye n’abantu,
Abavugwa ko baburiwe irengero ni Mucyo Evaldi Noel AbdulRahman, Bagire Salim, Niyonshuti Ndori Ismail, Mbaraga Hassan, Iratureba Anicet Abdulbast, Gatore Yusufu, Mussa Ali Nizar, na Faida Ibrahim wari umuyobozi w’umusigiti wa Mareba mu karere ka Bugesera.
Bamwe muri aba ni abatuye mu mujyi wa Kigali, mu nkoto mu karere ka Kamonyi, bakoraga ibikorwa by’ubuhinzi, ubushoferi n’ubukanishi ndetse n’uwari Imam w’umusigiti wa Ruyenzi mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera wagiye agaragara ku mirongo ya Youtube nka Ukwezi tv, na umubavu Tv atanga ibitekerezo bitandukanye.
Hirwa Djamila, umugore wa Mucyo Evrard Noel Abdulrahman avuga ko yabuze umugabo we kuwa gatanu tariki ya 3 Nzeri ubwo yari avuye mu bikorwa bye by’ubuhinzi akorera mu karere ka Kayonza, avuga ko yavuganye nawe ageze i Kabuga atangira kwitegura kumwakira ariko nyuma ya saa yine z’ijoro aribwo yahise amubura kuri telefoni igendwanwa.
Uyu mugore avuga ko yagerageje kubaza abavandimwe be uwo munsi bafatanya kumushakisha ariko iryo joro baramubura, ndetse no muri stade ya Kigali baramubura, babura n’imodoka ye birabashobera.
Agira ati: “ Nkimara kumubura nahise mpamagara murumuna we, ambwira ko yavuye iwe habura iminota 15 ngo saa yine zigere, ati byashoboka bite, telefoni yahise ivaho saa yine, murumuna we akora ibishoboka byose aramubura ndetse no kuri stade aramubura neza neza”
Djamila avuga ko nyuma y’amasaha 24 batanze ikirego kuri station ya RIB i Nyamirambo bamwizeza kumushakisha ndetse bamusaba ifoto ye mu rwego rwo kumushakisha iminsi ikaba ibaye 7 nta kanunu ke arabona.
Undi mugore twavuganye ni uwitwa UWINEZA Firdaus akaba yarashakanye n’uwitwa Mussa Ali Nizar nawe yadutangarije ko yabuze umugabo we tariki ya 4 Nzeri mu masaha ya saa kumi amubwira ko ari i Kanombe amuhamagaye asanga telefoni ze zavuyeho.
Nyuma yo kumubura kuri telefoni yaketse ko yafashwe nyuma yo guhamagarwa na Polisi kuko yahamagarwaga asabwa kwitaba ariko agasiga abimubwiye ariko akagaruka.
Umugore wa Mussa Ali Nizar avuga ko yashakiye muri za station zitandukanye zirimo iya nyamirambo, Kicukiro, i Gikondo, Remera na Kimironko hose abura umugabo we aribwo kuri gereza ya kimironko bamugiriye inama yo kwandikira urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB.
Agira ati: “ kuva kuwa gatanu nkimara gucishamo amanimero ye ntari gucamo, naravuze nti reka ntegereze bigere ku cyumweru , nabwo mbona nta gihindutse, nyuma yaho nibwo nagiye gushakisha kuri iriya burigade y’i Nyamirambo ndamubura, njya n’iyo ku Kicukiro ndamubura njya i Gikondo haba etaje, mbabira ikibazo cyanjye bambwira ko batahafungira abantu, bukeye njya i Remera nabwo bambwira ko batahafungira abantu, bati njya kuri gereza ya Kimironko nabwo sinamubona”
Uretse aba babiri aribo Djamila na Firdaus na bamwe mu bagore b’aba bagabo nabo bavuga ko babuze abagabo babo nyuma yo kuba bavuganaga telefoni zabo zikavaho, nabo ko bashakishije muri za Station za RIB bakababura, bakabona kwandikira uru rwego barusaba kubashakira abo bantu ariko bakababwira ko bakibashakisha.
Amakuru ikinyamakuru umuyoboro.rw cyamenye ni uko abambere babuze hari tariki ya 31 Kanama 2021,abandi bagenda babura ku matariki yakurikiyeho cyane cyane ababuze tariki ya gatatu n’iya kane uku kwezi kwa Nzeri.
Bose kandi ntibumva impamvu abagabo babo babura na cyane ko nta kibazo bari bafitanye n’abo bakorana ku buryo byatuma bakwihisha ndetse ntibamenyeshe abagore babo.
Ubwo twifuzaga kumenya icyo RIB iri gukora ku kirego cy’aba bagore, twavuganye ku mugoroba wo kuwa mbere n’umuvugizi wayo, Dr Murangira Thierry yadusabye ko tumwoherereza amazina y’abo bantu bavugwa ko babuze biciye kuri Whatsapp, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri adutangariza ko agikurikirana iki kibazo.
Nonese ubwo kugeza niyisaha ntamakuru yabo murabona?