Home Amakuru Ibivugwa mu bataliban

Ibivugwa mu bataliban

332
0

Leta y’abatalibani yahakanye ko ikorana na Al qaida

 Ubutegetsi bwa Afghanistan buyobowe n’abataliban kuri uyu wa kabiri bwahakanye ko budakorana n’umutwe wa Al qaida ndetse na Islamic state kandi ko aba batazahabwa umwanya mu gihugu cyabo.

Ibi bibaye nyuma y’igitero cyigambwe n’umutwe uvuga ko ari leta ya kislam cyabereye mu burasirazuba bwa Jalalabad.

Reuters dukesha iyi nkuru iravuga ko Umuvugizi w’abatalibani Zabihullah Mujahid yahakanye ibirego bivuga ko Al qaida yakomeje gukorera muri Afghanistan ndetse anemeza ko nta gitero kizagabwa kivuye muri Afghanistan.

Abatalibani barifuza kugeza ijambo muri LONI

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Afghanistan yandikiye umuryango w’abibumbye iyisaba ko igihguu cya Afghanistan cyahabwa umwanya kigatanga ijambo muri uyu muryango mu nama rusange ya LONI ibaye ku nshuro ya 76

 Abataliban bamaze kugena uwari umuvugizi wabo Suhail Shaheen nk’uhagarariye Afghanistan muri LONI, cyakora nta gihugu na kimwe cyari cyatangaza ko cyemera leta iyobowe n’Abatalibani, kwemera uhagarariye iki gihugu muri Loni ikazaba ari intambwe y’uko, Afghanistan yakwemerwa n’amahanga.

Uyu mutwe niwo uherutse kwigarurira igihugu cyose cya Afghanistan, wavuze ko abawuhagarariye batigeze bahabwa ijambo mu nteko ya LONI,naho uyu muryango wabibumbye wo ukavuga ko uwo uzi nk’uhagarariye iki gihugu ari Ghulam Isaczai.

 Abamenyi muri Islam barasaba abataliban koroshya

 Ihuriro mpuzamahanga ry’Abamenyi mu idini ya Islam (International Union of Muslim Scholars) kuri iki cyumweru ryahuriye mu gihugu cya Qatar mu murwa mukuru wa Doha bakiriye itsinda ry’abanyapolitike b’abataliban mu rwego rwo kubasaba koroshya amategeko bagenderaho

Mu itangazo rya IUMS ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru w’iri huriro Ali al Qaradagi ryavuze ko ryahuye n’aba banyapolitike b’abatalibani mu biro byabo biri i Doha basabwa gushyiraho ubutegetsi bubereye bose mu bagize amoko yose y’abaNyafuganistani.

Abataliban bafashe ubutegetsi mu kwezi kwa munani ndetse batangaza guverinoma y’agateganyo igizwe n’abantu 33.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here