Home Amakuru Abagizwe abere barekuwe

Abagizwe abere barekuwe

481
0

Abagabo batanu  bagizwe abere kuri uyu wa kane ni urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha  mpuzamahanga n’ibirenga imbibi rukorera i Nyanza baraye batashye mu ngo zabo.

Mu buryo bugoye gukora inkuru kuri gereza, mu mabwiriza menshi y’abacungagereza bambaye impuzankano n’abatazambaye,  ko bitemewe gufotora amarembo ya gereza,  abagabo batanu bari  muri gereza bashinjwa gukorana  n’ishyaka rya Hizbu Tahrir barekuwe, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri nyuma y’umunsi urukiko rukuru rwemeje ko bahita barekurwa.

Ubwo barekurwaga batangaje ko kuba bamaze imyaka ibiri nigice muri gereza ya Nyarugenge ari ko Imana yari yarabyanditse ariko banashimira kuba yongeye kubarekura.

Bavuze ko ibyaha byose baregwaga bahereye ku munsi wa mbere babihakana kuko nta shingiro byari bifite,

Uwitwa Rumanzi Amran ati: “Ndashimira Imana, ndanashimira ubushishozi bw’urukiko rudukuyeho ibi byaha,  nanashimira imiryango n’inshuti batubaye hafi, twatakaje byinshi ariko icyo kwishimira ni uko dusubiye mu miryango yacu”

Mu ijambo rimwe, uwitwa Uwimana Justin Omar yavuze ko “bashimira Imana” kandi ko ubutabera bwakoze akazi kabwo.

Imiryango yabari baje kubakira bo akanyamuzeza kari kose ku buryo yari amarira ku bagore bagore babo, ndetse n’inshuti zabo.

Umwe mu babyeyi baje kwakira kwakira umwana we wari ufunguwe yavuze ko bavuye ahabi bagiye aheza.

Urukiko rwagize abere abayislam batanu (Yavuguruwe)

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here