Home Amakuru Urukiko rwagize abere abayislam batanu (Yavuguruwe)

Urukiko rwagize abere abayislam batanu (Yavuguruwe)

678
1

Kuri uyu wa kane tariki 20 Mutarama 2022, urukiko rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rumaze kugira abere abayislam batanu bari bamaze imyaka ibiri n’igice bafunzwe, bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo iterabwoba byose bishingiye ku gukorana n’ishyaka rya Hizbu Tahril riharanira kuyoboza idini ya Islam.

Abaregwaga ni Rumanzi Amaran, Nizeyimana Yazid, Kabengera Abdallah, Uwimana Justin Omar na Rurangwa Ibrahim, aho baregwaga ibyaha bitatu birimo icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika,  icyaha cy’ubwinjiracyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, ndetse n’icyaha cy’iterabwoba rishingiye ku nyungu y’idini cyangwa indi ngengabitekerezo.

Urukiko rwavuze ko ibyaha byose uko aari bitatu bitabahama kuko ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza ibimenyetso byaherwaho abaregwa bahamwa ibi byaha, ruhita rutegeka ko bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa.

Ubushinjacyaha bwari bwabareze ibi byaha byose buvuga ko batangiye kubikora mu mwaka w’2012 aho bakoranaga inama zo kwinjira mu ry’iterabwoba rya Hizbu Tahril (Ishyaka ryo kwibohora) rishingiye ku mahame ya kislam riharanira ko isi iyoborwa n’amategeko ya kislam, abaregwa ndetse n’ababunganira bakabihakana bakavuga ko Hizbu Tahril atari ishyaka ry’iterabwoba ko ahubwo ririrwanya ndetse rigaharanira kuyobora nta ntambra ibayeho.

Uko urubanza rwagenze

Urukiko rwavuze ko rwaregewe n’ubushinjacyaha abagabo batanu bubarega ibyaba bitatu byavuzwe haruguru hashingiwe ku kuba barinjiye mu mutwe w’iterabwoba wa HIZBU TAHRIL, bwavugaga ko guhera mu mwaka 2012 uwitwa Rumanzi Amran ariwe wawukozeho ubushakashatsi akoresheje ikoranabuhanga ashishikariza bagenzi be kuwujyamo, ajya kubonanan n’abayobozi bawo mu gihugu cya Uganda, aho agarukiye atangira ibikorwa byo kwinjiza no gushaka abayoboke baryo, batangira guhura  no kuriganiraho aho basomaga ibitabo bitandukanye byaryo.

Mu kwiregura aba uko ari batanu bahakanaga ibyaha baregwa bakemera ko bahuye ariko byari ukwihugura gusa ku idini ya islam ariko bagahakana ko batigeze bajya muri iryo shyaka kandi ko batigeze baribera abanyamuryango, ariko bakemera ko batakoze inama ahubwo ko bahuriye mu byitwa ibyicaro.

Mu gusuzuma urubanza urukiko rwavuze ko ibyaha byose uko ari bitatu ubushinjacyaha butigeze bugaragaza intego nyamukuru yo gucura umugambi no guhirika ubutegetsi mu Rwanda cyangwa Perezida wa repubulika ndetse no gukora iterabwoba.

Ku cyaha cyo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gucura umugambi wo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho cyangwa perezida wa Repubika, nyuma yo gusuzuma uburyo iki cyaha gikorwa ko nta bwumvikane mu mugambi wo gyukora icyaha.

Ahubwo urukiko rusanga kuba bariya bagabo batanu baricaye baganira ku idini yabo ndetse kuba barakoze ubushakashatsi ku bitabo bitandukanye mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa idini yabo no gufata ingamba z’uburyo bakwitwara nkuko abaregwa bavuze ko ariyo ntego yabo bityo bikaba bitakwitwa icyaha.

Urukiko kandi rusanga ubushake bw’abaregwa bwo gukwiza amahame ya islam mu isi butafatwa nk’ubwumvikane hagati yabo bigamije gukora icyaha cyo gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda kuko nta ntambara cyangwa izindi mbaraga bari bumvikanye zari gukoreshwa mu gukuraho ubutegetsi bwa demokarasi mu Rwanda bimika leta igendera ku mahame ya islam.

Urukiko kandi rwavuze ko kuba abaregwa barahuriraga mungo bagakora ibyicaro mu buryo bw’ibanga inzego za Islam n’iza leta zitamenyeshejwe ndetse hatanubahirijwe umurongo w’imyigishirize y’idini ya islam mu Rwanda nabyo bitagaragaza umugambi wo gukora icyaha nkuko ibitabo bafatanywe bitagaragaramo imigambi mibi igaije kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Kuba kandi nta buryo budashidikanywaho umugambi wo gukora icyaha cyo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda birimo nko kwegeranya imbaraga n’ubundi buryo bemeranyije, urukiko rusanga rushingiye ku ngingo ya 4 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08 2018 riteganya ibihano n’ibyaha muri rusange rivuga ko inkiko zibujijwe guca imanza mu buryo bugenekereje, abaregwa batagomba guhamwa n’ibi byaha

Naho ku cyaha cy’iterabwoba rishingiye ku nyungu z’idini, ubushinjacyaha burega aba bagabo uko ari batanu bigishwaga ibikorwa by’iterabwoba bigishwa amahame y’ishyaka ry’iterabwoba rya Hizubu Tahril, yo kugrura ubutegetsi bwa kislam no kwica abatavugarumwe n’ayo mahame nkuko byabaye mu mwaka w’1953.

Urukiko rwavuze ko rushingiye ku ngingo ya 34 y’itegeko nimero 43/2018 ryo kuwa 13/09/2018 riteganya kurwanya iterabwoba, rumaze ndetse no kuyisuzuma rwasanze abaregwa nta gikorwa cy’iterabwoba kivugwa muri iyo ngingo bakoze, runashingira ku bisobanuro by’umutwe wa Hizbu tahril ubushinjacyaha bukaba butarashoboye kugaragaza ko ibyakozwe byari bigambiriye gutera ubwoba, gukoresha ingufu cg izindi nzira bityo nabyo bitakwita icyaha.

Tariki 20 z’ukwa 11, 2021, nibwo uru rukiko rwapfundikiye uru rubanza, aho ubushinjacyaha bwari basabiye abaregwa uko ari batanu gufungwa burundu,no kwamburwa uburenganzira bafite mu gihugu mu gihe abaregwa n’ababunganira bakomeje kugaragaza ko ari abere bakanasaba kurekurwa ku byaha byose baregwa.

Aba bagabo batangiye gutambwa muri yombi mu kwezi kwa 7 kugeza mu kwezi kwa 8 mu mwaka 2019, batangira ibikorwa by’iburanisha mu nkiko ku ifungwa n’ifungurwa mu kwezi kwa mbere , naho kuburana mu mizi bitangira tariki ya 6 Nzeri 2021.

inkuru bifitanye isano

Urubanza ruregwamo abayislam 5 rwapfundikiwe

Urubanza ruregwamo abayislam batanu rwatangiye mu mizi

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here