Home Amakuru Ibihugu 10 bituwe n’abayislam hafi 100%

Ibihugu 10 bituwe n’abayislam hafi 100%

784
0

Idini ya islam nk’imwe mu madini afite abayoboke benshi ndetse no kuba imaze imyaka irenga 1500 ibayeho bituma igira ibihugu bituwe na benshi mu bayislam ndetse ku buryo hari ibihugu usanga nta wundi muyoboke wahasanga, bimwe muri ibyo bihugu byiganje ku mugabane w’aziya ndetse na Afurika.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abanyamerika gikora ubushakashatsi cyitwa Pew Research Center kivuga ko hari bimwe mu bihugu byinshi bituwe n’abayislam benshi cyane ku buryo bigoye ko wahabona umukirisitu cyangwa undi utari umuyislam.

  1. Iki kigo kivuga ko igihugu cya mbere ku isi gituwe n’abayislam benshi begera 100% ari Somalia ifite 99,9 by’abayislam mu gihe igihugu cya Somalia ivuga ko nta musomalia ubaho utari umuyislam.
  2. Arabiya Sauditeyo ituwe na 100% nkuko bisobanurwa n’ubwami bwa Arabiya saudite nyamara iki kigo cy’abanyamerika cyo kikavuga ko Arabia Saudite ifite abayislam 93%
  3. Maldivekiri ku mugabane w’Aziya, nicyo gihugu cya gatatu gifite abayislam benshi aho gituwe na 99,9 by’abagize iki gihugu, Abatuye Maldive babaye abayislam mu kinyejana cya 13 bavuye mu idini ya Budha.
  4. Mauritanieiza ku mwanya wa kane aho ituwe na 99,9 nk’uko iki kigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi kibivuga
  5. Sahara y’uburengerazubani agace Maroc itari yemera ko kigenga kamaze imyaka irenga 40 kabiharanira, aka gace (LONI itaremera) gatuwe na 99,9 by’abayislam
  6. Turukiya ni igihugu kiri ku mugabane w’Aziya n’uburayi, iki gihugu kikaba gituwe na 99% by’abayislam ndetse kikaba gifite umwihariko wo kuba cyarabaye icyicaro gikomeye cy’igihugu cya Kislam mu bihe byayo bya nyuma.
  7. Afghanistaniza ku mwanya wa karindwi, mu bihugu bifite abayislam benshi, aho nayo 99,7 iki gihugu kikaba cyaragezwemo ubuyislamu mu kinyejana cya 7 mu gihe mu kinyejana cya 9 Afhanistan yose yari abayislam.
  8. Igihugu cya Omankiza ku mwanya wa 8 mu bihugu bifite umubare munini w’abayislam aho abahatuye ari 99%, kikaba ari igihugu kiri mu kigobe.
  9. Yemennacyo ni igihugu kiza ku mwanya wa 9, aho abatuye iki gihugu ari 99% nacyo kikaba gituye ku mugabane w’aziya.
  10. Irannicyo gihugu kiza ku mwanya wa nyuma mu bihugu 10 bifite abayislam benshi aho nabo bagera kuri 99%, umwihariko wo kuba aricyo gihugu gituwe n’abayislam benshi b’aba Shiya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here