Papa Francis kuri iki cyumweru ninjoro yatangiye urugendo rwe mu bihugu by’abarabu byishyize hamwe UAE, Aho biteganijwe ko azayobora Misa izitabirwa abakirisitu barenga ibihumbi 135 muri stade y’umuprira yitwa Zayed Sport.
Mu kwitegura uru rugendo, imwe mu mihanda yo muri ibi bihugu yafunzwe ku buryo mu rugendo rw’amateka rw’iminsi itatu uyu muyobozi wa kiriziya gatorika ari gukorera muri UAE.
Bamwe mu bakiriye uyu muyobozi wa kiliziya gatorika harimo Imam mukuru wa Kayiro ari nawe uyobora kaminuza ya Azhar.
Guhera kuri uyu wa mbere guhera saa kumi n’ebyiri imihanda imwe n’imwe yafunzwe ndetse amakamyo abuzwa kugenda.
Uretse imihanda, amwe mu mashuri yo muri iki gihugu nayo yahawe ikiruhuko, minisiteri y’uburezi muri UAE yavuze ko amashuri yahawe ikiruhuko ari ayo mu mijyi ya Duabi n’ahitwa Sharjah, kubera ko abarimu bari kugira ikibazo cy’uburyo bwo kujya kwigisha.
Biteganijwe ko muri uru rugendo azanitabira inama y’abayobozi b’idini ya Islam n’andi madini iba kuri uyu wa mbere i Abu dhabi.
Kuri uyu wa kabiri, Papa Francis muri stade iri Abu dhabi azayobora Misa izahuza abakirisiti barenga ibihumbi 135, ari nayo misa ya mbere irimo abantu benshi azaba asomeye mu bihugu by’abarabu.
Ibihugu byabarabu bicumbikiye abantu bakomoka mu bihugu 200, kikaba kirimo insengero 40 n’amatorero 700 ya gikirisitu.
Uretse izi nsengero muri UAE hakaba harimo n’indi myemerere itari iya Kislam irimo ababudiste ndetse n’aba Sikh.