Home Amakuru Nyuma yo kwanga urunuka Islam yatunguranye ayiyobotse

Nyuma yo kwanga urunuka Islam yatunguranye ayiyobotse

2219
0

Uwahoze ari umudepite mu gihugu cy’ubuholande wamenyekanye cyane kubera kwanga urunuka idini ya Islam, yatangaje ko yamaze kuyiyoboka.

Uyu mugabo witwa Joran Van Klaveren yabaye umudepite uhagarariye ishyaka rya PVV kuva mu mwaka 2010 kugeza 2017 yamenyekanye ubwo yavugaga ko Islam ari icyorezo cyugarije igihugu cye mu gihe cy’imyaka 100 ishize.

 Inkuru dukesha ikinyamakuru cyo mu bwongereza cyitwa Telegraph kivuga ko ishyaka rya PVV ryamenyekanye cyane mu buholande nk’ishyaka riharanira amahoro n’ubwisanzure ritavugarumwe na leta. Joran yari umuvugizi w’iri shyaka muri gahunda yaryo yo kurwanya Islam n’abimukira. Yanasobanuraga kandi ko badashyigikiye ko Qoran yigishwa ndetse n’imisigiti yafungwa.

Van yagize ati: “ narebye Bibibiya yanjye mu kabati k’ibitabo byabye, muri ako kabati harimo ibitabo bivuga ku ntumwa y’Imana Muhamad. Mu myaka yashize nari mfite uburwayi ku buyislamu, rwose byari amakosa,uyu si umwanya wo kwishima. Ubwo nashakaga Imana igihe cyose, nabaga mfite uburwayi.”

Joran Van Klaveren wabaye umuyislam nyuma yo kuyisebya cyane

Uyu mugabo avuka mu muryango w’abaporotesitanti, yasabye imbabazi ku byabayeho byose ariko yiyemeza ko agiye gutanga umusanzu we mu guhanagura isura mbi yambitse isura ya Islam.

Joran van yavuze ko igitabo yari yatangiye kwandika gisebya Islam, yamaze kukijugunya mu kimoteri yiyemeza ko azagisimbuza ikindi kivuga ibintu bitandukanye nibyo yari yanditse agaragaza ibyo abarwanya Islam bakoresha bitari byo.

Uyu mugabo kandi yavuze ko mu isesengura yakoze yabonye ko benshi mu badepite bo mu mashyaka atavugarumwe na reta haba iwabo no ku isi bafite imyumvire itari yo kuri Islam.

Si ubwa mbere bamwe mu badepite bavuga nabi idini ya islam batungura imbaga yaho batuye batangaza ko babaye abayislam ku mugabane w’Uburayi.

Arthur Wagner, yatunguye abantu aba umuyislam bizwi ko yanga islam kubi.

Muri Mutarama 2018, Arthur Wagner umudepite wo mu ishyaka rya AFD ritavugarumwe na leta mu budage, yatunguye abantu abatangariza ko yabaye umuyislam, mu gihe ishyaka yaturukagamo ryanga urunuka idini ya Islam aho rivuga ko “Islam atari idini ry’abadage”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here