Kuri iki cyumweru igihugu cya Arabiya sawudite cyagennye igikomangomakazi Reema Bandar ben Sultan be Abdelaziz nka Ambasaderi w’ubu bwami muri leta zunze ubumwe z’amerika.
Igikomangoma kizarangwa ingoma Mohamed bin Salman ufite inshingano z’ububany n’amahanga wagaragaye mu ama ihuza ibihugu by’abarabu nuburayi iri kubera i Charm el Cheikh mu misiri nicyo cyatangaje ko cyashyizeho uyu mugore nka ambasaderi musha i Washington, ufite urwego nk’urwa minisitiri.
Uyu mugore yasimbuye igikomangoma Khalid bin Salman nawe uvukana na Muhamed bin salman ndetse ahita aba umugore wa mbere uhagarariye Arabiya saudite ku mwanya wa ambasaderi.
Reema bint Bandar ni umwana w’igikoangoma Bandar bin Sultan bin Abdelaziz nawe wigeze kuba ambasaderi w’ubu bwami i Washington mu gihe cy’imyaka 20 kuva mu mwaka w’1983 kugera mu mwaka 2005 aho yahise agirwa umunyamabanga mukuru w’urwego rwigihugu rushinzwe umutekano aruyobora imyaka 10 ndetse yanayoboye urwego rw’ubutasi rwa Arabiya Sawudite (SIA) mu gihe cy’imyaka ibiri.
Uyu muvandimwe wa Muhamed bin Sultan akuaweho nyuma yo gushyirwa mu majwi yo kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Kashoggi wagizwe minisitiri wungirije w’ingabo.
Mu mwaka 2016 uyu mugore yari umwe mu bagize akanama gashinzwe ibya siporo aho afatwa nka minisitiri wa sport.
Kuva Muhamed bin Salman yaba igikomangoma kizaragwa ingoma yahinduye bimwe mu byo abantu batibazaga ko byagera muri kiriya kibuga nko kuba yarahise yemerera abagore gutwara imodoka, bamwe mu bahanzi b’ubumuziki bajya gutarama ndetse atangira guha abagore imyanya ikomeye.
Bamwe mu basheikh bo mu gihugu cya Arabiya sawudite bakomeje kurwanya ibitekerezo byo gushyira mu myanya yo hejuru abagore kuko bavuga ko binyuranyije n’idini ya islam. Muri bo bakaba barishwe abandi bakaba barishwe bazira kugambanira igihugu no guharabika igikomangoma.