Home Amakuru Abayislamukazi bamaze imyaka ine biga, bahawe impamyabumenyi

Abayislamukazi bamaze imyaka ine biga, bahawe impamyabumenyi

1484
0

Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2019, abayislamukazi 25 barangije imyaka ine biga amwe mu masomo y’idini ya Islam.

Uko ari 25, ni abagore batuye mu mujyi wa Kigali bigaga mu ishuri ryitwa Nurul Akhiwat batangiye amasomo yabo mu mwaka 2014, bayasoza mu mwaka 2019.

Muhorakeye Maisara umwe muba bayislamukazi barangije yatangarije umuyoboro ko mu gihe cy’imyaka ine bitari byoroshye kuko byabasabye umuhate ukomeye no kwihangana kuko kwiga uri umugore bivuna, ariko bigasaba kudacika intege.

Kwiga uri umugore ni ibintu bigoranye, uba ufite abana ugomba kwitaho, gusa icyo nemeza cyo urugo rurimo idini ntacyo ruba rubura buri kintu cyose kiroroha mu buryo utazi, ariko biragora bisaba kwihangana”

Yanahamagariye abagore bagenzi be biga ubumenyi bw’idini ya Islam kurangwa nibyo biga kandi ibyo bize byose bakagerageza kubishyira mu bikorwa, bigatandukana n’imvugo zikoreshwa ko nta musaruro batanga iyo barangije kwiga.

birumvikana iteka ryose iyo umuntu ashaka ubumenyi bwihariye noneho bw’idini wakabaye usa nabwo, gufata mu mutwe ibyo wize ntibihagije gusa, igikenewe gikomeye ni ugushyira mu bikorwa ibyo wize kandi iyo ushyize mu bikorwa bikomeza kukubamo no kubigenderaho”

Muhorakeye yibukije ko Imana mu guhana utazi n’umuntu uzi itabahana kimwe bityo ibyo bamenye bagomba kubishyira bakabishyira mu ngiro.

Sheikh Segisekure Ibrahim, umuyobozi w’ishuri rya Nurul Akhiwat we avuga ko mu gihe cy’imyaka ine abayislamukazi biga bungutse ubumenyi bwinshi burimo gusoma no gufata Qoran mu mutwe, Tauhid(Iyobokamana), Sirah(Amateka y’intumwa) Fiqhi(ubumenyi bw’idini) ndetse n’ivugabutumwa rizwi ku izina rya Dawa, kandi yibaza ko amasomo bahigiye agiye kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Sheikh Ibrahim avuga ko buri gihembwe cyagiraga amezi atanu bagafata ikiruhuko imyaka ikaba ishize ari ine yose biga muri ubu buryo.

Yanagaragaje ko kuva barangije amasomo basabwa kuyageza kuri bagenzi babo, nabo bakunguka ubumenyi bahawe.

ati: “nyuma y’uko barangije aya masomo, nabo bagiye kujya u ruhado rwa Dawa nabo bakigisha abayislamukazi babigisha idini, twabashishikarije y’uko bajya basohoka bakajya kwigisha abayislamukazi bo mu byaro bakeneye abantu babageraho babigishe nabo idini yabo”

Mu muhango wo gusoza ibirori byo kutanga impamyabumenyi, Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yasabye aba banyeshuri b’abayislamukazi kurangwa n’umuco mwiza wa islam anabasaba ko umusaruro bakuye muri iyi myaka ine yababera impamba yo kuba beza mu muryango mugari w’abayislam.

Uretse Mufti w’u Rwanda kandi, iri shuri ryari ryatumiye abayobozi mu muryango w’abayislamu mu rwanda ku rwego rw’igihugu ndetse ni n’umuhango wagaragayemo uwigeze kuyobora uyu muryango sheikh Gahutu Abdulkarim, washimiwe kuba yaremereye iri shuri ibitabo byo kwigiramo.

Iri shuri rya Nurul Akhiwat ryatangiye mu mwaka w’1995, aho ryatangiriye mu rugo rw’umuntu , ryaje gutera intambwe risaba icyumba mu kigo ndangamuco wa kislam ahazwi nko kwa kadafim baragihabwa, abarangije uyu mwaka bakaba ari icyiciro cya gatanu.

Uretse aba bayislamukazi 25 barangije, iri shuri riracyafite abandi bayislamukazi bacyiga barenga 180, biga buri wa gatatu na buri wa gatanu guhera saa munani kugera saa kumi n’imwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here