Home Amakuru Mu mezi atarenze ane, Qur’an isemuye mu Kinyarwanda iraba isohotse

Mu mezi atarenze ane, Qur’an isemuye mu Kinyarwanda iraba isohotse

3728
2

Nkuko bitangazwa na Sheikh Mushumba Yunusu, uhagarariye itsinda rishinzwe gusemura Qur’an mu kinyarwanda avuga ko mu gihe kiri hagati y’amezi atatu n’ane, Qur’an isemuye mu Kinyarwanda izaba yamaze gushyirwa ahagaragara kuko yarangiye, ikaba iri gukosorwa bwa nyuma kandi iki gikorwa nacyo kikaba kigeze ku musozo.

Mu kiganiro Sheikh Mushumba Yunusu yagiranye n’umuyoboro yatangaje ko imwe mu mpamvu yatumye umuryango w’abayislamu mu Rwanda ufatanyije n’umuryango nyafurika ushinzwe uburezi n’iterambere ADEF ari nawo wari wagize uruhare mu gusohokwa kwa Qur’an ya mbere ari ugukosora amakosa, kunoza no kujyanisha ibisobanuro mu Kinyarwanda n’icyarabu mu rwego rwo gufasha abasomyi.

Kimwe mu byakosowe muri Qur’an iteganywa gushyirwa hanze harimo nko kuba ibisobanuro bitarasobanukaga neza

bimwe mubyo twakosoye harimo nko kuba hari amagambo yo mu cyarabu abasemuye mbere batakoragaho bagahitamo kuyagumisha mu cyarabu, twe rero twaravuze tuti kuki tutagenekereza tukayashyira mu Kinyarwanda”

Uretse gushaka amagambo y’umwimerere y’ikinyarwanda, Sheikh Mushumba Yunusu avuga ko hari naho basanze hari bimwe mu bisobanuro byagiye bihabwa imwe mu mirongo ya Qur’an ariko bikaba bitandukanye n’ibisobanuro bya Qur’an y’icyarabu byose bikaba byarasemuwe mu buryo buri bwo.

Kimwe mu kizagaragara muri Qur’an iri gusemurwa ku nshuro ya kabiri harimo ubusobanuro bw’abayisubiyemo mu rwego rwo gufasha uyisoma kuko mbere bitigeze bitekerezwaho aho amagambo asobanura azaba ari mu dukubo

Ati, “bizagaragara ko Qur’an dufite izaza irimo udukubo twinshi, bigaragaza ngo ibi ni ibisobanuro byacu bifasha umusomyi gusobanukirwa kurushaho ayya ya Qur’an”

Abasemura iyi Qur’an bavuga ko uburyo yanditse izorohera buri musomyi w’umunyarwanda wese yaba umuyislam n’utari we kuyumva kuko nta kintu na kimwe basize inyuma badasobanuye.

Sheikh Mushumba avuga ko igikorwa nyirizina cyo gusemura Qur’an cyarangie umwaka w’2018 ariko kuri ubu bongeye gusubira inyuma kureba ahaba hari amakosa bakayakosora ndetse n’imyandikire.

Ati: “tumaze gutera intambwe igana umusozo, tumaze gukosora bwa nyuma amajuzu 20 hasigaye 10 nayo kandi ndibaza ko mu gihe cy’ukwezi tuzaba tuyarangije, tukayishyikiriza abagomba gukora print”

Ku kibazo cy’igihe izasohokera abanyarwanda bakayibona, sheikh Mushumba Yunusu avuga ko atavuga ngo ni ukwezi uku ni uku ariko yizera ko akazi kakozwe mu gihe cy’imyaka itanu ariko gakomeye kurusha agasigaye, ariko ko itazatinda mu icapiro ku buryo nkko mu mezi atanu n’ane ishobora kuba yasohotse

Ubusemuzi bwa Qoran ya mbere bwamaze imyaka irindwi, bwatangiye mu mwaka 2003 busozwa mu mwaka 2010, naho ubwa kabiri burimo gukosora amwe mu makosa yagaragaye mu ya mbere bukaba bwaratangiye mu mwaka 2014 bukaba bufashe imyaka ine, nubwo abasemuye bavuga ko hari ibihe bagezemo ntibyabakundira ko bajya bahura.

Bizeza abanyarwanda ko mu gihe Qoran ya mbere yasohotse ari nke kuri ubu hazasohorwa nyinshi zizafasha abanyarwanda kuzibona mu buryo bworoshye.

Itsinda risemura Qoran mu Kinyarwanda, ni abantu 10, bagizwe n’abasheikh n’izindi nzobere mu ndimi.

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here