Home Amakuru Abana babiri nibo bazahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Qoran muri...

Abana babiri nibo bazahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Qoran muri Maroc

1437
0

Aba bana babiri batsinze ni uwitwa Dushimimana Saidi w’imyaka 17 ,uzahagarira u Rwanda mu marushanwa ya Qoran  y’abayifashe mu mutwe  ndetse na Niyomugabo Shaffy w’imaka 14 uzahagarira u Rwanda muri ayo marushanwa ya Qoran ariko ku bafite  ibice 15 bizwi ku izina ry’amajuzu.

Abarushanijwe bose ni 18 bari bagizwe n’abo muri Qoran yose 8 ndetse n’abafite igice cya Qoran bari 10, barushanijwe hashakwamo 2 gusa. Aya marushanwa azabera mu gihugu cya Maroc azaba mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, biteganijwe ko kizatangira mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Aya marushanwa yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu cyumba mberabyombi cyo mu kigo ndangamuco wa kislam kiri i Nyamirambo ahazwi nko kwa Kadafi, abarushanijwe bakaba basomaga bumvirizwa n’itsinda ry’bakosozi bane.

Sheikh Nahayo Ramadhan wari ukuriye itsinda rikosora yasobanuye ko uhabwa amanota agomba kuba yarafashe neza Qoran yose, kuba yubahiriza amategeko yo gusoma Qoran, guhagarara ahari ngombwa ndetse no kuba afite ijwi ryiza.

Uyobora Fondation y’umwami wa Maroc  Muhamed VI mu Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa avuga ko aya amajonjora ari muri gahunda yo gushaka abazarushanwa babiri bazajya kurushanwa n’abandi  mu gihugu cya Maroc.

Yanagaragaje ko abitabira aya marushanwa bafashwa mu buryo bwose haba itike y’indege, icumbi ndetse no gusura iki gihugu kimaze gukataza mu majyambere

Yavuze ko nubwo ari ubwa mbere abana bo mu Rwanda bitabiriye iri rushanwa ariko risanzwe rikorwa kandi riri ku rwego rwo hejuru ku buryo uritsinze aba ahagaze neza.

Yagize ati: “Aya marushanwa ari ku rwego mpuzamahanga kuko ni igihugu kiri mu bihugu bizwi ko cyita kuri Qoran , kirimo abasomyi bakomeye  ku isi ku rwego rwa Qoran, navuga rero ko n’igihembo cy’utsinze kiba gikomeye kiba gifite agaciro kuko qoran ni igitabo gifite agaciro”

Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Nshimiyimana Saleh wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo gutangaza abana babiri bazitabira aya marushanwa, yavuze ko bihaye umurongo wo guteza imbere Qoran ku banyarwanda,

Sheikh Saleh yavuze ko bifuza ko nk’umuryango w’abayislamu mu Rwanda bihaye gahunda yo kwigisha abana babo, Qoran ikaba umuyoboro utuma abana babo batijandika mu bikorwa bibi byitirirwa idini ya Islam.

Tuyishimiyimana Saidi wahise abandi mu gusoma Qoran yose afite imyaka 17,   yavuze ko ashimishijwe  no kuba atsindiye kuzajya guhatana kandi yizeza abanyarwanda n’abayislamu ko atazaba agiye kwitbira gusa ahubwo azahatana anasaba ubusabe bwa buri wese mu masengesho yabo

Mu kwakira 2016 nibwo umwami wa Maroc yagiriye urugendo mu Rwanda yakirwa na Perezida Kagame, icyo gihe nibwo uyu mwami yahuye n’abayobora umuryango w’abayislamu mu Rwanda, ndetse anabaha ubutumire bwo kuzasura igihugu cya Maroc.

Fondation y’umwami wa Maroc imaze imyaka ibiri mu Rwanda, ukaba ari umuryango waashinzwe n’umwami wa Maroc mu rwego rwo gushyira hamwe abamenyi b’idini ya Islam muri Africa bakaganira ku bikorwa bitandukanye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here