Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru bamwe mu bamenyi mu idini ya islam, abacuruzi ndetse n’abandi bavuga rikumvikana, barimo abarimu muri kaminuza, abakozi ba za bank, abavuzi, n’abandi babarizwa muri FPR inkotanyi bazindukiye mu biganiro byabereye aho icyicaro cya FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo.
Ni inama yitabiriwe n’aboherejwe ubutumwa bugufi barebwaga n’iyo nama gusa, kandi ikaba itigeze itumizwamo itangazamakuru nubwo amwe mu mashusho n’amafoto yagiye atugeraho.
Amakuru dukesha abari muri iyi nama ni uko baganirijwe ibiganiro bimwe mu biganiro birimo indangagaciro zaranze FPR mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ikiganiro cyatanzwe na Tito Rutaremara ndetse n’ikiganiro cyatanzwe n Munyentwari Sudi cyavugaga ku mateka ya Islam mu Rwanda.
Nyuma y’iyi nama habayeho igikorwa cy’amatora cyo gutora ubuyobozi buhagarariye umuryango wa FPR inkotanyi muri RMC mu cyitwa Special Cell.
Mu masaha ya saa yine z’ijoro, komite yiswe Special cell ya FPR inkotanyi mu muryango w’abayislamu mu Rwanda RMC, aho komite nyobozi yari igizwe n’abantu barindwi, aho uwatorewe kuyobora akagari kadasanzwe muri FPR ari Murenzi Abdallah wigeze kuba umuyobozi w’akarere ka Nyanza agasoza manda ze ebyiri, yungirizwa na Sheikh Nshimiyimana Swaleh usanzwe ari Mufti w’u Rwanda wungirije, umunyamabanga w’iyi komite aba Uwamahoro Fildaus Jeanne Francoise ukora muri banki, ndetse n’abandi batatu.
Hatowe kandi ushinzwe komisiyo y’imibereho myiza, wabaye Christine salha iy’ubutabera wabaye Masika Zainabu ,iy’ubukungu wabaye Karinganire Yusufu, naho iy’imiyoborere myiza hatorwa Dr Mugabo Rajab.
Ntibyari byoroshye kuba wabona uwo ubaza cyane cyane mu bayobozi b’umuryango w’abayislamu mu Rwanda kuko haba Mufti w’u Rwanda ndetse n’umujyamana we telefoni zabo zitacagamo ndetse n’ubutumwa bwo kuri Whatsap bakaba batigeze babusubiza ku cyari kigambiriwe muri iyi nama.
Amakuru atugeraho avuga ko ari inama yitabiriwe n’abayislamu barenga 180 bari bayobowe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, ikaba yitabiriwe na komite nyobozi ya RMC, abashinzwe amakomisiyo muri uyu muryango, bamwe mu bayobora uturere mu muryango w’abayislamu mu Rwanda, bamwe mu bayobozi b’imisigiti itandukanye ya hano mu mujyi wa Kigali no mu ntara.
Bamwe mu bayislam twabashije kuganira bavuze ko iki gikorwa batari bakizi kuko batigeze bagitangarizwa nkuko basanzwe babikora, ko ahubwo cyagizwe ibanga.
Umwaka wa 2017, ubwo bari mu nama yitwa Murtaqa, umuryango w’abayislamu mu Rwanda RMC watangaje ko ushyigikiye umukandida uzatangwa na FPR, mu matora ya Perezida wa Repubuilika.
Source: Photo Whatsapp
nawe urkaze ubu se aya mafoto wayakuye hehe koko