Home Amakuru Umusigiti w’i Karongi ugeze kure wubakwa

Umusigiti w’i Karongi ugeze kure wubakwa

1943
2

Nyuma yaho umuryango nterankunga ukomoka mu gihugu cya Oman witwa Istiqama utangije ibikorwa byo kubaka umusigiti w’i Karongi, kuri ubu uyu musigiti ibikorwa byawo birarimbanije kandi bigeze ahashimishije.

Nkuko bisobanurwa  Abdoul Ngendahimana ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’imyubakire mu muryango Istiqaama avuga ko kuri ubu ibimaze gukorwa bigeze kuri 35% kandi ko bafite icyizere ko nta mvura iguye ngo ihagarike ibikorwa byo kubaka.

Avuga kandi ko Istiqaama buri kintu cyose iri kugitanga kugira ngo umusigiti wuzure kandi ku buryo mu gihe cy’amezi atandatu waba urangiye,

Sheikh Migambi Shajaratullah uyobora akarere ka Karongi muri RMC asaba abanyakarongi cyane cyane abo mu mujyi w’icyahoze ari Kibuye gukomeza kwihangana kandi ko imirimo iri kugenda neza bakomeje no kuyikurikirana.

Sheikh Migambi kandi avuga ko bamwe mubo abanyakarongi bashimira cyane harimo Mufti w’u Rwanda Sheikh Salum wagize uruhare rukomeye kugira ngo umusigiti w’ i Karongi ubashe kubakwa

Mufti Salum yaradufashije cyane, ibikorwa bigeze aha habayeho nawe gukurikirana cyane kuko ikibazo cyavukagamo yabaga ahari, ndetse akanakijyamo kandi kikarangira akazi kagakomeza”

uyu muyobozi w’akarere mu muryango w’abayislamu mu Rwanda avuga ko igihe umusigiti w’i Karongi uzaba wuzuye uzaba ari umwe mu mitako izagaragaza ubwiza bwa Karongi.

Uwubaka uyu musigiti Eng Al haj Khalifa avuga ko mu gihe cy’icyumweru kimwe, uyu musigiti uzaba wamaze kugera kuri Dari kandi ko kuwubaka hari gukoreshwa imbaraga zishoboka kugira ngo abayislamu babone aho gusengera kandi heza.

Ibikorwa byo kuwubaka byatangijwe na Mufti w’u Rwanda wungirije mu kwezi k’ugushyingo 2018, ni umusigiti uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 100, uzaba ugizwe n’umusigiti nyirizina, ibiro by’abayobozi, ibyumba byakorerwamo ibindi bikorwa, ishuri rya Qoran, n’ubwiherero

Urimo urubakwa ahasazwe hari umusigiti wamenyekanye cyane nk’umusigiti wa shitingi, utaheraheshaga ishema yaba akarere  ka Karongi ndetse n’ubuyobozi bw’umuryango w’abayislamu mu Rwanda.

2 COMMENTS

  1. Amahoroy’Imana abane namwe! Nonese ko mbona kumafoto no kugishushanyombonera bidahura; amafoto wagirango ni inzu isanzwe harimo n’ibyumba bisanzwe kandi kugishushanyo ndabona azaba ari etage (un niveau), mudusobanurire buriya iriya nzu itangiye kuriya izagerekwa? Murakoze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here