Home Amakuru Muri Finland na Norvege bari gusiba amasaha arenze 20 ku munsi

Muri Finland na Norvege bari gusiba amasaha arenze 20 ku munsi

1257
0

Umujyi wa Utsjoki wo mu gihugu cya Finland niwo mujyi kuri ubu ufite abayislam bari gukora igisibo mu bihe bikomeye kuko bari gusiba igihe kinini kurusha abandi bayislam bari hirya no hino ku isi.

Si uyu mujyi wonyine, ufite ibihe bidasanzwe bijya kugera hafi amasaha 24 yose, kuko hari n’indi mijyi abayislam bahatuye basiba agahe gato cyane kangana n’iminota iri hagati ya mirongo itatu no hasi yaho.

Utsjoki ni umujyi uri mu majyaruguru ya Finland ukaba umujyi uri ku mupaka n’igihugu cya Norvege, abayislam bawutuye basiburuka i saa sita na 37 z’ijoro bagatangira gusiba saa saba n’iminota 17.

Mu gihe mu gihugu cya Finland abahatuye basiba igihe cy’iminota itagera kuri 29, hari imwe mu mijyi yo mu gihugu cya Norvege ho bari mu gihe cy’amanywa nko mu mujyi wa Bo i Vesteralen muri leta ya Nordland ndetse no mu mujyi wa Bonningsvag iri muri leta ya Finmark.

Ibi bihugu byo mu majyaruguru y’umubane w’uburayi ndetse binegereye impera y’isi, abahatuye bamenyereye ko bamara igihe cy’amezi atandatu bari mu ijoro cyangwa se bari mu manywa.

Umwe mu banyarwanda uba mu gihugu cya Finaland aherutse gutsngariza umuyoboro ko muri Finland amasaha yo gusiba ahindagurika, naho abari mu majyaruguru bo hari igihe baba bari mu manywa gusa, ariko naho haba hari abayislam bake ugereranyije n’ahandi

Umwaka ushize, abayislam bo mu gihugu cya Iceland nibo basibaga igihe aho basibaga amasaha 23. Cyakora igisibo cy’uyu mwaka muri Iceland nayo iri mu majyaruguru y’uburayi, nko mu mujyi wa Prestakleif abahatuye bari gukora gusiburuka i saa sita na 11 bagatangira gusiba isaa munani na 39.

Igisibo mu idini ya islam ni itegeko ku muyislam wese ugejeje igihe cy’ubukure kandi atarwaye, hamwe na hamwe ku isi abayislam bakaba basiba bitandukanye n’amasaha kuko hari aho basiba amasaha menshi cyane cyane abo ku mugabane w’uburayi ndetse n’abasiba amaha make nko ku mugabane w’afurika basiba hagati y’amasaha umuni na 14 mu gihe ahandi hari aho basiba hagati y’amasaha 18 na 20.

Bamwe mu bamenyi b’idini ya islam bavuga ko iyo abantu bari mu gisibo ahataboneka amanywa cyangwa majoro bagendera ku gace baturanye n’ahari icyo kibazo, abandi bavuga abahatuye bimuka bakajya gutura ahari amanywa n’ijoro bikabafasha gukora igisibo.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here