Home Amakuru Abo mu majyaruguru barasabwa kubaka umuryango mwiza

Abo mu majyaruguru barasabwa kubaka umuryango mwiza

748
0

Mu musangiro w’ifutari wabereye mu mujyi wa Musanze ku cyumweru tariki 25 gicurasi 2019 , guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayislam kubaka umuryango mwiza urangwa n’ubwumvikane.

Avuga ko kimwe mu bibazo intara y’amajyaruguru yakira ari ibibazo bishingiye ku kutumvikana hagti y’umugore n’umugabo bigatuma nta terambere abantu bashobora kugeraho uburere bw’abana bukangirika ndetse bakabura n’uburezi bw’ibanze bw’ababyeyi.

Guverineri Gatabazi avuga ko umuryango iyo utunganye n’ubundi buzima bwose buba bwiza, aboneraho gusbaa abayislam kuwitaho ndetse no kuwutekerezaho mu gihe bari mu gisibo cy’ukwezi kwa ramadhan barangwa no kwicara hamwe bakaganira bagakemura ibibazobishobora kuvuka.

Guverineri Gatabazi asaba abayislam kwibanda ku muryango

Gatabazi asaba abayislam umuco mwiza wo gukundana no kubanirana asa zwe bagira ko bakwiye kuwigisha abandi, aho kuwuherana gusa bo ubwabo, kuko abana banezezwa no kubona ababyeyi babo bishimye kandi banezerewe.

“ndabizi ukuntu mukundana , ndabizi ukuntu mubanirana, ndabizi ukuntu mutabarana, ndabizi ukuntu mugira urukundo mukageza no ku bandi, ariko ndifuza ko bisakara bigakura,tukubaka isi nzima abandi bakabareberaho, mu gisibo mubitekerezo cyane”

Abayislam bo mu majyaruguru bumva ijambo rya Guverineri

Guverineri w’amajyaruguru na none ati: “iyo umwana abona ise akubita nyina yibaza ko ari umukino w’iteramakofi, nawe iyo akuze arabikora, mu gihe nk’iki cyo kwegera Imana ni umwanya wo guha imbaraga kwigisha ku muryango”

Mufti w’u Rwanda wungirije sheikh Nshimiyimana Saleh avuga ko ubutumwa bahawe na guverineri w’intara y’amajyaruguru babugize ubwabo kandi ko bigoranye kubaka igihugu mu gihe ufite abantu batabanye neza.

“ntushobora kubaka igihugu ngo ugire iterambere ubasha kugeraho bidaherewe mu muryang, umuryango rero nkipfundo rya sosiyete ni byiza ko koko twabungabunga umutekano byumwihariko muri ibi bihe bigenda bigaragaramo imfu zitandukanye hirya no hino.

Mufti w’ Rwanda wungirije

Sheikh Saleh avuga ko ari inshingano nk’abanyamadini zo gufata iya mbere mu kubungabunga umuryango uzira amakimbirane.

Ubuyobozi bw’intara buvuga ko bimwe mu bibazo by’umuzi bigaragara muri iyi ntara bigera ku ntara akenshi biterwa no kutumvikana kw’abashakanye, bigatuma hahora urusobe rw’ibibazo bidashira, Guverineri w’iyi ntara we akavuga ko imwe mu ntego yihaye ari ugukemura amakimbirane mu miryango igihugu kikagira ejo heza hazaza.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here