Home Amakuru Mufti w’u Rwanda yasabye abayislam kwishima birinda kurengera

Mufti w’u Rwanda yasabye abayislam kwishima birinda kurengera

713
0

Mu mvura idashira kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, abayislam bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru wa Iddil fitr nyuma y’iminsi 29 bari mu gisibo cy’ukwezi kwa ramadhan.

Nyuma y’isengesho rya iddil fitri ryabereye kuri stade ya Kigali iri I Nyamirambo, mufti w’u Rwanda sheikh Hitimana Salim yasabye abayislam ko ku munsi w’ilayidi wo kwishima batagomba kurengera no kwaya.

“muri iri funguro muri uko kwinezeza abantu birinde kwaya no kurengera kandi birinde ku ba ibiziririje babizirura ndetse n’ibiziruye babigire haram”

Mufti wu Rwanda yaboneyeho yongeye kwibutsa abayislam ko ku munsi w’ilayidi bamwe mu bakora ibikorwa birenze ibyo bari bakwiye gukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’idini aho yatanze urugero ku bari n’abategarugori bagenda amajoro kandi batari kumwe n’ababyeyi babo cyane cyane abana.

Yibukije ko kuba kimwe mu bitera inda nyinshi ziri mu gihugu z’abana bakiri bato rimwe na rimwe biterwa n’uburangare bw’ababyeyi, asaba ko bagomba kwita ku burere bw’abana babo, ahamagarira ababyeyi kurera abana babo bakiri bato kugeza bakuze.

“ndabahamagarira kwibuka cyane kurera abana banyu bakiri bato kugeza bamaze kugera igihe cy’ubukure, aba ngabo nibo nkingi ya kanagazi y’igihugu cyacu, mu gihe twebwe namwe tuzaba tumaze gusaza”

Sheikh Hitimana Salim yasabye ababyeyi kurinda abana bakiri bato ibi byose aho byaba hose, birimo ibisindisha n’ibiyobyabwenge, kuko kuri ubu bigaragara ko hari urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge, asaba abayislam kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutanga umusaruro mu kubirwanya.

Ijambo rye ry’uyu munsi abayislam barikurikiye bahagaze kubera imvura yatangiye mu mu gitondo cya kare, bituma ndetse imbaga nyinshi y’abayislam ititabira isengesho, abandi ntibabasha kurisenga kubera imiterere y’ikibuga cyari cyuzuye amazi.

Igisibo cy’ukwezi kwa ramadhan ni itegeko ku bayislam bagejeje igihe cy’ubukure, badafite uburwayi ndetse batari ku rugendo. Iki gisibo kije mu mezi asanzwe kwa gatanu mu gihe cyari kimaze igihe kitangira mu mezi yo hejuru y’ukwa gatandatu kuri karendari isanzwe.

Kwantangiye tariki ya 06 Gicurasi uyu mwaka, bakaba basibye iminsi 29 mu gihe hari ibindi bihugu kuri uyu wa kabiri byakomeje igisibo bikazasiburuka kuri uyu wa gatatu.

Bihibindi Nuhu

Photo: Trophy images

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here