Home Umuco Ilayidi mu mvura y’umuvumbi (mu mafoto)

Ilayidi mu mvura y’umuvumbi (mu mafoto)

1558
0

Kuri uyu wa kabiri nibwo abayislam bo mu Rwanda bizihize ilayidi aho bahuye n’ikibazo cy’imvura idasanzwe, yazindukiye ku muryango ihita mu masaa yine, abari bayoboye umuhango w’isengesho ry’ilayidi kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, bo bakomeje gusaba abayislam ko batayinubira kuko imvura ubwayo ari umugisha ku bantu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim nawe yayigarutseho avuga ko nubwo bagize ikibazo cy’imvura ariko ubwayo ari umugisha nta murikwiye kuyibonamo ikibazo cyane.

Dore amwe mu mafoto yaranze ilayidi yo kuri uyu wa kabiri:

Abayislam imvura yabaye nyinshi bajya kugama
Abayislamukazi nabo bahisemo kwiyicarira mu cyubahiro
Ikibuga cyari cyuzuye amazi
Bamwe mu bayislam bahisemo guhagarara mu kibuga
Uko utujojoba twagabanukaga niko bagarukaga mu kibuga
Hari abahisemo kwiyicarira mu kibuga
Amatsinda yabitwikiriye imitaka n’amashashi yari menshi
Abenshi bari bahagaze impande z’ikibuga
Ikibuga cyari cyajandamye
Hiyambajwe n’imitaka yaba ajenti ba MTN
Aho Mufti yari kuvugira ijambo hiyambajwe mu kugama
Ibyo bari gusariraho nibyo bitwikirije mu kavura k’umuvumbi
Bibaza uko biza kugenda
Nubwo hari imvura ntibyabujije abakiri bato kwitabira isengesho
Nyumay’umwanya isengesho ry’arabaye
General Mubaraka Muganga,umwe mu batakanzwe n’imvura yazindukiye ku rugi
Mufti yinjiye muri stade yinjiye yiteguye kuyobora isengesho

Photo: Trophy Images

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here