Home Amakuru Hari ibihugu byizihije ilayidi kuri uyu wa gatatu

Hari ibihugu byizihije ilayidi kuri uyu wa gatatu

792
0

Mu gihe abayislam bo mu bihugu bitandukanye bijihije umunsi mukuru wa Idil fitri , hari bimwe mu bihugu bitigeze biyizihiza bihitamo kuyizihiza kuri uyu wa gatatu ari nabwo bakoze umunsi mukuru w’ilayidi, bimwe muri ibyo bihugu bikaba bidacana uwaka n’igihugu cya Arabiya sawudite cyangwa se nabyo byifitiye ibikoresho bireba niba ukwezi kwagaragaye.

Cyakora hari ibindi bihugu byizihije ilayidi kuri uyu wa gatatu harimo nka Tanzaniya aho Mufti wa Tanzania yatangaje kuwa mbere ko abayislam bizihiza ilayidi kuri uyu wa gatatu kuko nta kwezi kwagaragaye.

Mu bindi bihugu byo ku mugabane w’afurika byizihije ilayidi kuri uyu wa kabiri harimo Uburundi, Uganda, Ethiopiya, Congo Brazaville Nigeria, Misiri n’ibindi bitandukanye.

Afurika yepfo, Tunisiya, Maroc, Ghana na Senegali byawizihije naabyo kuri uyu wa gatatu.

Ibihugu byizihije umunsi w’ilayidi kuri uyu wa kabiri harimo ibishyigikiye cyangwa se bifitanye umubano udasanzwe n’igihugu cya Arabiya Sawudite nka Leta zunze ubumwe z’abarabu, Koweit, na Qatar nayo yawijihije nubwo iri mu bihugu bidacana uwaka n’iki gihugu ndetse na Iraknayo yijihije kuri uyu wa kabiri.


Ibindi bihugu bihugu bitigeze byemera ibyatangajwe na Arbiya saudite birimo ubwami bwa Oman, Jordaniya, Palestine, Iran ndetse n’ibindi bihugu byo mu majyepfo y’uburasirazuba bw’aziya nka Indonesiya, Malaysia n’ibindi bihugu bifite abayislam bake nka Firipine na Thailand byatangaje ko umunsi w’ilayidi byawizihije kuri uyu wa gatatu.

Ibihugu bya Pakistan, ubuhindi na Bangladesh byo ku mugabane w’aziya bizwiho kugira abayislam benshi nabyo byizihije ilayidi kuri uyu wa gatatu kuko batemeye ibyatangajwe n’igihugu cya Arabiya sawudite ko ukwezi kwabonetse.


Agashya muri Zambia

Mu gihugu cya Zambiya, amakuru ava muri icyo gihugu aravuga ko hari abahisemo kwizihiza umunsi w’ilayidi kuwa kabiri mu gihe hari abandi bawijihije kuwa gatatu, muri Zambia bakaba basanzwe bafite ba Mufti babiri uhagarariye abanyagihugu ndetse na Mufti w’abahinde baba muri Zambia kandi bahafite ijambo rikomeye.

Si ubwa mbere kwizihiza ilayidi bibayeho, ibihugu bimwe bikayizihiza ibindi ntibiyizihize, biheruka kuba mu mwaka 2017 nabwo igihugu cya Arabiya sawudite cyatangazaga ko ukwezi kwagaragaye ariko ibindi bihugu birangajwe imbere na Iran bigatangaza ko byo bizasiba iminsi 30 yuzuye.

Umuryango w’abayislam mu Rwanda wo ukaba wemera gusiba cyangwa gusiburuka iyo ibyatangajwe n’igihugu cya Arabiya saudite.

Buhibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here